Umwarimu yahisemo kwiyambura imyenda kugirango abanyeshuli bumve isomo neza

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years

Mu gihugu cy’Ubuholandi umwarimukazi yakoze agashya ubwo yigishaga isomo rya Biology(Ibinyabuzima) ahitamo kwiyambura imyenda yose mu rwego rwo kugirango isomo ryumvikane neza ndetse n’abanyeshuli bamukurikire

Uyu muhollande kazi uzwi ku izina rya Debby Heerkens we ngo yashatse ko abanyeshuri bamukurikira neza maze yurira ameza mu ishuri, yiyambura imyenda imbere y’abanyeshuri. Yari yambariye ku mwenda usa nk’aho ugizwe n’amagufa, n’ibindi bice byo mu mubiri w’umuntu nk’amara…Aba bana bigishwaga uwo munsi isomo rijyanye no kumenya imiterere y’umuntu (anatomie). Kandi ngo yasanze ari bwo buryo bwiza bwo gutma abana bumva isomo neza.

Urubuga 7sur7 ari narwo dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mwarimukazi yabatangarije ko ” mu rwego rwo kugirango umwarimu ahore ashaka udushya guhora ndetse n’uburyo bwakurura umunyeshuri ngo abashe kumva neza isomo we yahise mo kuba yakuramo imyenda ye ubundi abanyeshuli bakiga neza.

Uyu mwarimukazi yabwiye ngo yari abiziranyeho n’umuyobozi w’ikigo cyane ko we mu magambo ye yatangaje ati: ngewe nabwiye umuyobozi w’ishuri ko naguze umwenda ngamije gufasha abana, maze ambwira ko icyo gitekerezo ari ntamakemwa” ndetse anyemerera kuba nakoresha ubwo buryo nigisha abanyeshuli bange.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/10/2015
  • Hashize 9 years