Umwarimu yaguwe gitumo arimo gusambanya abana bato yigisha

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years

Umwarimu witwa Moshood Abdul, ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ogijo gaherereye muri Leta ya Ogun,yafashwe ari gusambanyiriza mu ishuri abanyeshuri 3 b’abakobwa yigisha.

Aya marorerwa yabaye kuwa Mbere taliki ya 01 Nyakanga 2019,aho uyu mwarimu yafatiwe mu ishuri ari gusambanya aba banyashuri be ahita atabwa muri yombi.

Ikinyamakuru the Nation dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mwarimu yafashwe nyuma y’aho umugabo wari unyuze hafi y’ishuri,uwo mwarimu yasambanyirizagamo abo bana yumvishe bari gutaka cyane niko kwinjira agiye kubatabara asanga uyu mwarimu ari kubakorera ibya mfura mbi.

Polisi yo muri aka gace yavuze ko uwo mwarimu akimara gufatwa yiyemereye icyaha avuga ko yari yarabigize akamenyero.

Ati “Abo banyeshuri batatu ntabwo barengeje imyaka 10 ndetse bose bigaga mu mashuri abanza.Uwo mwarimu yemeye ko yari asanzwe asambanyiriza mu ishuri.Yahise atabwa muri yombi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/07/2019
  • Hashize 5 years