Umwarimu wari mu bashinjwa kurema umutwe w’ingabo yarekuwe

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatagetse ko umwe mu bafunzwe bakekwaho kurema umutwe w’ingabo utemewe arekurwa naho abandi bagafungwa iminsi 30 mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.

Ubwo yasomaga icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa 26 Nzeri 2017, Umucamanza wari uyoboyte inteko iburanisha yategetse ko Twagirayezu Janvier agomba guhita arekurwa kuko nta mpamvu zikomeye ngo zituma akekwaho ibyo aregwa.

Uyu Twagirayezu usanzwe yigisha muri IPRC-Kigali yari yemereye urukiko ko yaganiriye n’umwe mu bakekwaho ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho ariko ngo yanze kuyoboka abisabwe.

Umucamanza yavuze ko impamvu rusange zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho ngo ni uko hari abemera ko bafashwe berekeza i Kongo ndetse n’abagezeyo bose bafitiwe ibimenyetso mu buyobozi bw’abinjira n’abasohoka kuko ngo bataragaruka.

Usibye ibyo kandi mu gihe abaregwa bisobanuraga imbere y’urukiko, bumvishijwe mu muhezo amajwi Ubushinjacyaha buvuga ko bushingira bubakekaho ibyaha baregwa.

Ku byari byagaragajwe n’abaregwa ko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, ngo urukiko ubwarwo bwagenzuye busanga koko barafunzwe bitanyuranyije n’amategeko.

Umucamanza yongeyeho kandi ingingo zose bazizeho ngo barebe impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunze nubwo abunganira bamwe mu baregwa ari bo Me Gatera Gashabana na Me Mukamusoni Antoinette bakomeje bavuga ko abo bunganira nta cyerekana ko bafite uruhare mu gushinga uwo mutwe utemewe.

Urukiko ngo rwashingiye ku bimaze kugerwaho mu iperereza kugeza ubu bityo ngo ngo birahagije ko byakwitwa impamvu zikomeye z’uko bakekwaho ibyaha bakekwaho.

Usibye Twagirayezu Janvier warekuwe, abandi bahereye kuri Boniface Twagirimana, Gratien Nsabiyaremye, Evode Mbarushimana, Leonille Gasengayire, Fabien Twagirayezu, Erneste Nkiko, Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro bahise batangariza urukiko ko bajuririye iki cyemezo.

Papias Ndayishimiye na Norbert Ufitamahoro bo bari bemereye urukiko ko koko bafashwe ubwo bari berekeje muri Kongo gusanganira abandi barwanyi ndetse banavuga ko bamwe muri aba bareganwa ari bo babahamagariye ibi bikorwa banafasha babaha amafaranga y’ingendo n’ibindi bakeneye.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/09/2017
  • Hashize 7 years