Umwarimu ubu arahigwa bukware nyuma yo gukubita umwana kugeza amwishe.

  • admin
  • 31/08/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru ibabaje y’umwarimu witwa Respicius wigisha ku kigo cy’amashuli abanza cyitwa Kibeat Primary school, wakubise umunyeshuli witwa Sperius Eradius w’imyaka 13 akagera ubwo amwica amuhoye kwiba igikapu cy’umwarimu mugenzi we.

Uyu mwarimu uri mu mazi abira,ari guhigwa bukware na polisi nyuma yogukubita uyu munyeshuli bikamuviramo urupfu ku wa mbere w’iki cyumweru aho abaturage banze gushyingura uyu munyeshuli mwarimu ataratabwa muri yombi.

Minisiteri y’uburezi muri Tanzania nayo yamaganye ubu bwicanyi ivuga ko uko uyu mwarimu yakubise uyu munyeshuli byari bikabije ndetse bihabanye n’uburenganzira bw’umwana.

Minisitiri w’ubuzima muri Tanzania Ummy Mwalimu yavuze ko hoherejwe abantu bo gukora iperereza ryimbitse kuri uru rupfu rw’uyu mwana ndetse no guta muri yombi uyu mwarimu gito.

Bimwe mu bitangazamakuru muri Tanzania byatangaje ko igikorwa cya kinyamaswa uyu mwarimu yakoreye uyu munyeshuli,kirenze ukwemera ndetse inyinshi mu nzego za leta zisaba ko abarimu bahagarikwa gukubita abanyeshuli.

Muri Tanzania abarimu bemerewe guhanisha umunyafu abanyeshuli ariko amategeko avuga ko bigomba gukorwa mu buryo butari ubwa kinyamaswa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/08/2018
  • Hashize 6 years