Umwarimu muri Kaminuza ya Makerere yatawe muri yombi azira kwandagaza Perezida Museveni n’umubyeyi we

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 5 years

Umwarimu wigisha muri Kaminuza ya Dr Stella Nyanzi yatawe muri yombi ashinjwa gutuka Perezida Museveni na nyina witabye Imana.

Daily Monitor Muhabura.rw icyesha iyi nkuru yatangaje ko Dr Nyanzi yafatiwe kuri kaminuza ku wa Gatanu ajyanwa gufungirwa ku biro byihariye by’Urwego rw’Ubugenzacyaha i Kireka.

Uyu mugore yari yakoze imyigaragambyo mu mutuzo kuri Makerere nyuma yo kugirana amakimbirane n’ubuyobozi butamusubije ibiro bye nk’uko urukiko rwabitegetse.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Supt Vincent Ssekatte, yemeje ko bafashe Dr Nyanzi ndetse abagenzacyaha barimo kumubaza.

Dr Nyanzi ashinjwa ko yatutse Perezida Museveni ku wa 16 Nzeri abinyujije kuri rukuta rwe rwa Facebook.

Ssekatte avuga ko uyu mugore yakoze icyaha cyo kwibasira umuntu akoresheje ikoranabuhanga no gukoresha amagambo mabi. Iki cyaha gihanishwa ihazabu y’amashilingi 480, 000 cyangwa igifungo kitarengeje umwaka.

Ni ku nshuro ya kabiri, Dr Nyanzi afashwe ashinjwa gutuka Perezida Museveni n’umuryango we. Icyo yakoze muri Mata 2017 aracyagikurikiranwaho n’urukiko rwa Buganda.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/11/2018
  • Hashize 5 years