Umwarimu akurikiranyweho gusambanya umwana amashukishije amanota

  • admin
  • 23/09/2019
  • Hashize 5 years

Umwarimu witwa ISHIMWE Wellars wigisha mu ishuri ryisumbuye rya Runaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha aho akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana yigisha amushukishije amanota. akanamurera INda

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ISHIMWE yatawe muri yombi ku wa gatanu tariki ya 20 Nzeri.Akekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga , mu mwaka wa 3 mu ishuri ryisumbuye rya G.S.Runaba.

Amakuru avuga ko mu kwezi kwa 8 ari bwo mwarimu yasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka cumi n’irindwi, amashukishije amanota akanamutera inda .

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yatangarije ko bari gukora dosiye y’uyu mwarimu akazayishyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S.Runaba witwa Bernard Zikora kuri ikikibazo avuga ko batari bakizi yagize ati “ Iby’iyi myitwarire ntabyo twari tuzi.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/09/2019
  • Hashize 5 years