Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abo kwa Rwigara urategerejwe

  • admin
  • 20/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Ubushinjacyaha bwasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko bashinjwa ibyaha bikomeye kandi iperereza rikaba rigikomeje.

Kuri uyu wa Gatanu saa cyenda z’igicamunsi nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rurafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo Diane Rwigara, murumuma we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu iburanisha ryo ku wa Gatatu, Diane yireguye ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano aho ubushinjacyaha buvuga ko ubwo yashakaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hari abo yerekanye ko bamusinyiye kandi atari byo ndetse hariho n’amazina y’abapfuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bamwe mu bagaragara kuri lisite Diane yatanze bavuze ko batamuzi ndetse batamusinyiye.Yiregura, Diane yavuze ko bishoboka ko abo bantu koko bavuze ko batamuzi kuko atari we wajyaga kwisinyishiriza , kandi ngo n’abahakanye ko batamusinyiye bishoboka ko batinyaga ko nibabyemera byabagiraho ingaruka.

Anne Rwigara ushinjwa guteza imvururu, hagendewe ku ibaruwa bandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique ku bijyanye n’urupfu rwa se, bemeza ko yishwe kandi barandikiye Prime Insurance ko se yishwe n’impanuka. Yireguye avuga ko iyo baruwa atayizi kuko itanasinye.Yanavuze ko iyo nkuru yanditswe kuri Jeune Afrique ariko ari iya RFI, asaba ko abayanditse aribo babibazwa.

Mukangengemanyi Adeline by’umwihariko ashinjwa icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Hashingiwe ku magambo yabwiye abapolisi bari baje kubakura mu rugo, ubwo yabitaga ‘Abicanyi n’Interahamwe’.Hari n’ibiganiro yagiye agirana n’abandi bantu kuri WhatsApp asebya ubutegetsi buriho.

Adeline yireguye avuga ko amagambo yabwiye abapolisi abatuka yayatewe n’ibihe yari arimo icyo gihe n’uburyo bari baje gufatwa.Ku kijyanye n’ibiganiro bituka ubutegetsi, Adeline n’umwunganizi we mu mategeko bavuze ko uburyo ubushinjacyaha bwinjiye muri telefone z’abaregwa bitubahirije amategeko kuko itumanaho ry’umuntu ari ntavogerwa, kuryinjiramo bisaba uruhushya rw’urukiko, bityo ko urukiko rwatesha agaciro icyo cyaha.

Abaregwa bose basabye ko urukiko rubarekura bagakurikiranwa bari hanze kuko ngo ntaho bashobora gutorokera dore ibyangombwa byose byafatiriwe.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/10/2017
  • Hashize 7 years