Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo k’Umuryango wabo kwa Rwigara

  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Nshimiyimana Rwigara, murumuna we Uwamahoro Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline Rwigara rurasomwa kuri uyu wa Mbere ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo urukiko rwagombaga gufata umwanzuro ariko abacamanza bavuga ko dosiye yabaye nini, igihe bari batanze kigera batararangiza kuyisuzuma, bityo isomwa ryimurirwa kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu iburanisha riherutse Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga by’agateganyo abaregwa ngo kuko baramutse barekuwe bashobora kubangamira iperereza cyangwa bagacika ubutabera.

Abaregwa bo bahakana ibyo baregwa basabye urukiko kubarekura kuko aho batuye hazwi kandi nta byangombwa by’inzira bafite ku buryo bacika ubutabera.


  • admin
  • 23/10/2017
  • Hashize 7 years