Umwamikazi wa ruhago yatoranyijwe mu ikipe ya Brazil (Amafoto)

  • admin
  • 15/07/2016
  • Hashize 8 years

Marta Vieira da Silva ni umunya Brazil wavutse kuwa 19 Gashyantare 1986. Azwi nka Marta, akinira ikipe ya FC Rosengård yo muri Swedish Damallsvenskan. Abantu benshi bamufata nk’umwamikazi mu ‘isi ya ruhago.

Ndetse iwabo muri Brazil bamwita “Pele in skirts,”. Kuri ubu yahamagawe mu ikipe y’igihugu cya Brazil y’abagore izakina imikino ya Olympic bazakira iwabo mu mugi wa Rio De Janeiro. Muri batatu barengeje imyaka baba bemewe harimo kandi na myugariro w’umuvetera Formiga w’imyaka 38.

Marta w’imyaka 30, ni urugereo rw’umukinnyi w’igitsinagore wabayeho mu mateka y’isi ya ruhago. Yatwaye igikombe cy’umukinnyi w’umwaka wa FIFA inshuro eshanu kuva muri 2006 kugeza muri 2010, inshuro anganya na Lionel Messi.

Mugenzi we Forgima ku myaka 38 ni we mukinnyi rukumbi umaze guca agahigo ko kuba yaritabiriye imikino yose ya Olympic kuva umupir w’amaguru washyirwa muri iyi mikino mu 1996.

Iyi kipe ya Brazi y’abagore, irigutozwa na Vadao ugiye guhatanira igikombe cye cya mbere gikomeye. Ni nyuma yuko ntacyo bakoze ubwo bageraga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi muri 2007, ndetse no mu mikino nk’iyi ya Olympic yo muri 2004 na 2008. Brazil izahura n’Ubushinwa, Swede na Afrika Y’Epfo mu ijonjora rya mbere.

Muri rusange dore abakinnyi Brazil iteganya kwifashisha

Abanyezamu: Barbara, Aline

Ba myugariro: Monica, Rafaelle, Bruna Benites, Erika, Fabiana, Poliana, Tamires

Abo hagati: Formiga, Thaisa, Andressinha, Marta

Ba rutahizamu: Debinha, Cristiane, Andressa Alves, Bia Zaneratto, Raquel

Abasimbura haramutse hagize uhura n’ikibazo: Luciana, Camila, Darlene, Thais Guedes






Yanditswe na Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/07/2016
  • Hashize 8 years