Umwami w’Ububiligi Albert wa II yanze gutanga ikizamini cya DNA mu rubanza rw’umwana yabyaye hanze’

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years

Albert wa II, wahoze ari umwami w’Ububiligi, yanze ko akorerwa ikizamini cy’ingirabuzima-fatizo (DNA) mu rubanza rugamije kugaragaza ko yabyaranye umwana n’uwo batashakanye mu myaka ya 1960.

Urukiko rwo mu murwa mukuru Buruseli w’Ububiligi, rwategetse uyu wahoze ari umwami kuri ubu ufite imyaka 84 y’amavuko, gutanga ikizamini cy’amacandwe mu gihe kitarenze amezi atatu, bitihi se bigafatwa nkaho ari urucabana ko ari we se wa Delphine Boël w’imyaka 50 y’amavuko.

Uyu wahoze ari umwami ahakana avuga ko atari we se w’uyu mugore, kandi bivugwa ko ari kugisha inama mu by’amategeko, bikaba bishoboka ko ashobora kujurira.

Abunganizi mu mategeko ba Madamu Boël bishimiye kuba urukiko rwategetse ko hatangwa ikizamini cya DNA.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo uyu wahoze ari umwami yatangaje ko yeguye ku ngoma, atanga impamvu z’ubuzima bwe yavugaga ko butari bumeze neza. Yeguye ari ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa karindwi, umunsi mukuru w’igihugu mu Bubiligi.

Yimye ingoma ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 1993, aba umwami wa gatandatu w’Ububiligi. Kwima ingoma kwe kwakurikiye itanga ry’umuvandi mwe, Umwami Baudouin, watanze afite imyaka 62 y’amavuko.

Baroness Sybille de Selys Longchamps, nyina wa Boël, avuga ko yakundanye n’uyu wahoze ari umwami mu gihe cy’imyaka 20. Ibi birego byuko ari se wa Madamu Boël byatangiye mu myaka 10 ishize, biteza ipfunwe abo mu muryango w’ibwami.

Hari ibihuha mu itangazamakuru ko iyi yaba ari yo mpamvu yatumye yegura.

Ububiligi bufite ubwami bushingiye ku itegekonshinga, aho umwami afite umwanya w’ubutegetsi ahanini w’umuhango.

Imwe mu nshingano z’umwami, ni ukugerageza gucyemura ibibazo bivutse bijyanye n’itegekonshinga.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years