Umwami wa Maroc, Mohammed VI yakiriwe na Perezida Kagame
- 18/10/2016
- Hashize 8 years
Umwami Mohammed VI wa Maroc yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, mu ruzinduko ahagirira akazarukomereza mu bindi bihugu byo mu Karere ruherereyemo.
Uruzinduko rwa Mohammed VI i Kigali ruje nyuma y’urwo Perezida Kagame aherutse kugirira muri Maroc kuwa 20 Kamena uyu mwaka bakaganira ku mubano w’ibihugu byombi akanamwambika umudali w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi.
Umubano w’u Rwanda na Maroc ni nta makemwa ibihamya bikaba ari uko ibihugu byombi bigiye gushyiraho ababihagarariye. Byiyongera ku bigo bibiri by’ishoramari nka Banki Attijariwafa n’ikigo gikora ibijyanye n’ubwubatsi n’ubukerarugendo muri Maroc, Palmeraie Développement, bishobora gutangira gukorera mu Rwanda.
Ibinyamakuru byo muri Maroc byavuze ko muri uru ruzinduko rwa mbere umwami Mohammed VI agiye gukorera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, hazaganirwa ku ngingo zirimo politiki no gutangiza ubufatanye mu by’ubukungu.
Uru ruzinduko rufatwa nk’icyiciro gishya mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi bya Afurika y’Uburasirazuba na Maroc, nyuma y’uko iki gihugu gifashe umwanzuro wo kugaruka mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyari cyivanyemo ucyitwa OUA mu 1984 bitewe n’uko wari umaze kwakira Repubulika ya Sahara kandi igenzurwa na yo [Maroc].
Ruzaba n’umwanya wo gutumira abakuru b’ibihugu mu nama Mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe ‘COP 22’ izabera muri Maroc tariki 7-18 Ugushyingo 2016.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw