Umwami Kigeli V Ndahindurwa Yatabarijwe i Mwima

  • admin
  • 16/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuri iki cyumweru ni bwo umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Muri iki gikorwa ubwitabirire bwa guverinoma y’u Rwanda bwagaragaye gake cyane.

Pasitoro Ezra Mpyisi yanenze bikomeye uburyo hari abirengagiza uruhare ntagereranywa umwami yagize mu kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Umuhango watangiranye no gusezera ku mugogo w’umwami ku bagize umuryango n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye.

Ni umuhango witabiriwe n’abasaga 2000 abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu mpande z’isi zitandukanye.

Muri uyu muhango hanagaragayemo umwami Butsitsi Kahemba wo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu bafashe ijambo ku ikubitiro haje Pasitor Ezra Mpyisi. Uyu yabaye umujyanama w’umwami Kigeli V Ndahindurwa kandi yagize uruhare rukomeye mu bamuhungishije mu bihe bitandukanye.

Mpyisi yavuze ibigwi bya Kigeli haba hanze ndetse no mu mahanga. Yishimiye mbere ya byose ko igikuru ari uko umwami yatabarijwe I Nyanza Mwima ari na ho yimiye ingoma.

Mu ijwi ryumvikanishaga agahinda kenshi, Pasitoro Mpyisi yanenze bikomeye abo avuga ko basuzugura uruhare rw’umwami Kigeli yagize ku gihugu cy’u Rwanda mu kurubohora. Yahereye ku buryo yafashije abatutsi bari barahungiye mu gihugu cya Uganda avuga ko bize za kaminuza ku buntu mu buhungiro kubera umwami Kigeli ariko bakarenga bakabyirengagiza.

Yavuze ko abakora ibyo babiterwa n’ubujiji kuko boroye inka kubera umwami Kigeli.

Mu ijambo yamaranye hafi isaha n’igice ,uyu wahoze ari umujyanama w’umwami Kigeli yibukije uruhare rw’umwami Kigeli mu mu gutahuka kw’inkotanyi mu Rwanda. Akomeza kwibutsa ko abanyarwanda bagombye kureka ubujiji.

Muri uyu muhango Pasitoro Mpyisi yanenze abashakaga ko umugogo w’umwami watabarizwa ishyanga ariko aza gushimangira na none uruhare ntagererwanwa rwa bwana Boniface Benzinge yagize ku mibereho ya Kigeli.

Umuryango w’umwami Kigeli wari uhagarariwe na mushikiwe Speciose Mukabayojo ari na we usigaye wa hafi. Kubera izabukuru yavugiwe na Muhungu. Nawe yashimiye uburyo ubutegetsi bw’u Rwanda bwabafashije mu gikorwa cyo gutabariza umwami Kigeli V mu Rwanda asaba ko abanyarwanda bakomeza kunga ubumwe.

Mu ijambo nawe yamaranye umunota Julienne Uwacu ministiri w’umuco na siporo wahagarariye leta muri uyu muhango yihanganishije umuryango w’umwami avuga ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza kuba hafi umuryango ariko ntiyavuze uburyo bizakorwa.

Nta gikorwa cyo kugaragaza ko haba hari undi mwami uruhande ruba mu Rwanda rwazimika cyigeze gikomozwaho kuko uwo Boniface Benzinge yimikiye mu mahanga uwo ni Yuhi wa Gatanu Emmanuel Bushayija bamuteye utwatsi.

Muri uyu muhango kandi hari aboherereje ubutumwa abagize umuryango w’umwami bwo kubihanganisha. Abo ni abo mu bwami bwa Buganda, Toro, Ankore muri Uganda ndetse na Canada. Hari kandi n’abahagarariye igihugu cy’Uburundi.

Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa yavutse mu 1936. Yategetse u Rwanda imyaka ibiri gusa, atanga ishyaka afite imyaka 80 mu mwaka ushize wa 2016.


Umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/01/2017
  • Hashize 7 years