Umwaka ushize u Rwanda rwinjije miliyoni 12 z’Amadorari zivuye mu bucuruzi bukorerwa hanze bw’ibikomoka ku nkoko

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ,Geraldine Mukeshimana yafunguye ku mugaragaro inama mpuzamahanga igamije guteza imbere ibikomoka ku bworozi bw’inkoko. Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu n’abasaga 2000 baturutse mu bihugu 50 byo hirya no hino ku isi.

Ni kuri uyu wa gatatu, ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yatangizaga ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’inzobere mu bworozi bw’inkoko, abacuruzi bakomeye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku nkoko , aborozi b’inkoko, abakora bakanacuruzi ibiryo n’imiti by’inkoko, abatunganya umusaruro ukomoka ku nkoko ndetse n’abahanga mu bworozi.

Atangiza iyi nama ,Minisitiri Mukeshimana akaba n’intumwa ya Leta muri uyu muhango yagarutse ku mpamvu y’iyi nama mu Rwanda avuga ko impamvu Leta y’u Rwanda igumya gushyira imbaraga mu bworozi bw’inkoko ari uko ,ubworozi bw’inkoko bworoshye, bukorwa igihe gito kugira ngo inkoko ikure igere mu gihe cyo gutanga umusaruro w’amagi cyangwa w’inyama.

Yakomeje avuga ko ,indi mpamvu ari uko ubu bworozi ndetse n’ubucuruzi bubukomokaho bumaze gutera imbere ngo kuko urebye mu myaka 2 cyangwa 3 ishize aborozi barimo kubonamo amafaranga afatika, ndetse umwaka ushize umusaruro w’amagi wonyine woherejwe hanze y’igihugu winjije amadolari hafi miliyoni 12, bityo akaba abona ko ubu bworozi butazamura umuturage mu bukungu gusa ahubwo bunateza imbere imirire myiza.

Ati“Ubworozi bw’inkoko muri myaka 5-7 turimo turabona bukura cyane. Impamvu leta y’u Rwanda ikomeza kubushyiramo imbaraga ni uko ari ubworozi bworoshye ,bukorwa igihe gito kugira ngo inkoko ikure itange inyama cyangwa amagi, ariko na none ni ikintu kinini cyane kirimo kizana ubucuruzi ,kuko iyo urebye mu myaka 2 cyangwa itatu ishize aborozi barimo kubonamo amafaranga afatika.”

Ati“Urebye nk’umwaka ushize, mu bucuruzi dukorera hanze y’igihugu twinjije miliyoni hafi 12 z’amadolari ziturutse ku magi gusa. Tukaba tubona ko ari ubworozi bufite akamaro k’umuturage mu bijyanye no kuzamura imirire myiza ariko cyane cyane no kubona amafaranga.”

Nisingizwe Philemon ni umwe mu borozi bitabiriye iyi nama igamije guteza imbere ubworozi bw’inkoko yavuze ko yayigiyemo byinshi kuko byatumye abona uko abandi bakora, ikoranabuhanga abandi bagezeho aho yabonye uburyo wakora ikiraro kinini ugashyiramo inkoko nyinshi ariko ntibigusabe abakozi benshi.

Ati “Iyi nama ni nziza kuko inyereza aho ntakoraga neza, ndetse inanyeretse uko abandi bakora n’ibyo nkwiye guhindura. Nabonye ukuntu bafite ikoranabuhanga mu kubaka ibiraro by’inkoko bishobora kugufasha korora inkoko nyinshi ariko ntukoreshe abakozi benshi. Urugero ni nkaho ushobora korora inkoko 20.000 ukoresha umukozi 1 cyangwa 2.

Iyi nama yaherukaga kubera I Kigali mu 2017 ,aho yari yitabiriwe n’abantu berekana ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu bworozi bw’inkoko hafi 70, ariko ubu ngubu hakaba hitabiriye ibigo hafi 130. Ubushize kandi iyi nama yari yitabiriwe n’abantu 1800 ariko ubu abayitabiriye bagera ku 2400, ibintu byerekana uburyo iyi nama ifite akamaro gakomeye.

Iyi nama mpuzamahanga igamije guteza imbere ubworozi bw’inkoko yateguwe n’ikigo VNU Exhibitions cyo mu burayi , Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye na Ambassade y’abaholandi mu Rwanda.

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/10/2019
  • Hashize 5 years