Umwaka urashize bageze mu Nteko! Umusaruro w’Abasenateri batangiranye na manda ya gatatu ya Sena

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umwaka urashize barahiye! Tariki nk’iyi umwaka ushize, nibwo Abasenateri 20 barahiriye imbere ya Perezida Paul Kagame, biyemeza kuba intumwa za rubanda zisimbura abari bacyuye igihe.

Umwaka urashize barahiye! Tariki nk’iyi umwaka ushize, nibwo abasenateri 20 barahiriye imbere ya Perezida Paul Kagame, biyemeza kuba intumwa za rubanda zisimbura abari bacyuye igihe.

Abamaze umwaka, ni icyiciro cya mbere cy’abasenateri 26 bagomba kuba bagize Sena nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya. Babiri baturutse mu Ihuriro ry’imitwe ya Politiki batowe muri Nzeri uyu mwaka, mu gihe bane bashyirwaho na Perezida wa Repubulika batangajwe kuri uyu wa Gatanu.

Ubusanzwe Abasenateri hirya no hino ku Isi bafatwa nk’inararibonye dore ko bose basabwa kuba bafite nibura imyaka itari munsi ya 40 n’impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Ni umwanya bigoye kujyamo ubeshyabeshya dore ko abawutorerwa cyangwa abawushyirwamo, baba basanzwe ari inzobere mu nzego zitandukanye ndetse bafite indi mirimo bakoze mbere bakayitwaramo neza.

Umwaka urashize aba mbere muri manda ya gatatu ya Sena barahiye. Inshingano zabo z’ibanze harimo gushyiraho amategeko; kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma; kwemeza bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z’Imirimo ya Leta; kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu Itegeko Nshinga no guhagararira abaturage.

Tariki 17 Ukwakira umwaka ushize ubwo barahiriraga inshingano bahawe, Perezida Kagame yabahaye umukoro, abibutsa ko abanyarwanda babategerejeho byinshi birenze gutora ‘Yego’ na ‘Oya’ batora amategeko.

Icyo gihe yagize ati “Abanyarwanda babatezeho byinshi, bazi ko ibyo byose mufite muzabikoresha mu guhindura imibereho yabo ikaba myiza. Bizabasaba na none kubegera, mukamenya neza uko babayeho n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo mutange ibisubizo byabyo cyangwa inama z’uko byakemurwa.”
“Umurimo wanyu ntabwo ari ugutora no gutorwa gusa, Yego cyangwa Oya ku mategeko abagezwaho, ahubwo ni ukureba ko abanyarwanda babona ibyo bakeneye kandi bakwiye kugira ngo bagire ubuzima bwiza muri iyo nzira y’ibikorwa byose.”

Muri Werurwe 2020 ubwo bari bamaze hafi amezi atandatu batowe, u Rwanda n’Isi muri rusange byisanze mu ntambara itagira amasasu, yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Ni intambara yashegeshe buri umwe mu batuye Isi, kandi yari ikeneye ibitekerezo by’inzobere nk’Abasenateri haba mu bujyanama no kuba hafi ngo imyanzuro yose ifatwa ibe iri mu nyungu z’abaturage.

Umwaka ushize intambara ya Coronavirus igihari, ariko ubuzima bw’igihugu bwarakomeje, n’imirimo ya Sena yakomeje gukorwa. No mu bihe byari bigoye abantu bari mu rugo, Abasenateri bakomeje guterana bifashishije ikoranabuhanga.

Ni kimwe mu byo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yishimira nk’isomo Coronavirus yasize, by’umwihariko muri Sena.

Ati “Ni ibintu twajyaga tuvuga mu nzego za Guverinoma ariko mu nteko ntabwo ikoranabuhanga ryakoreshwaga cyane. Hari n’ibyo twari dufite abantu batakoreshaga. Ubu Abasenateri bajya mu nama mpuzamahanga batavuye hano, Komisiyo zirakora, turaganira n’inzego z’ibanze abantu bari hano […] tuzabikomeza.”

Bimwe mu byakozwe mu mwaka wa mbere w’abasenateri

Mu gutora amategeko, Sena mu mwaka wa mbere wa manda ya gatatu yasuzumye inatora amategeko ane arimo nk’Itegeko ngenga rigenga amatora; Itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange agenga ibigo bya Leta.

Iri tegeko ryitezweho kuvanaho inzira ndende zajyaga zigaragara mu gushyiraho ikigo cya Leta; kunoza imicungire itanoze y’ibigo bya Leta bikora imirimo y’ubucuruzi aho ubu byemerewe gupiganira amasoko n’ibindi.

Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, Minisitiri w’Intebe yagejeje kuri Sena gahunda ya guverinoma inshuro eshatu, bwa mbere asobanura ibikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’ubucuruzi; ubwa kabiri avuga ku bikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ikoranabuhanga mu bukungu bushingiye ku bumenyi naho ubwa gatatu yavugaga ku miterere y’ikibazo cya Covid-19 n’ingamba za Leta y’u Rwanda cyo guhanga nacyo.

Ubwo yasobanuraga ku kibazo cya Covid-19, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibigo byita ku barwaye iyo ndwara ndetse no gushyiraho ikigega cya miliyari 50 Frw cy’ubukungu cyo kugoboka ubucuruzi bwagizweho ingaruka.

Icyakora, yavuze ko hakenewe nibura miliyoni 200 z’amadolari kugira ngo ubucuruzi bwaba ubuto n’ubuciriritse bubashe kurenga ibibazo bwatewe n’icyorezo.Nubwo umwaka wa mbere wahuriranye no guhangana na Coronavirus, Sena yishimira ko Abasenateri bakomeje gukora akazi kabo

Mu bindi Sena yakoze muri uru rwego harimo nko kugenzura imikorere ya Komite z’abunzi, kugenzura imikorere n’imicungire by’amakoperative.

Mu bijyanye no kubaza mu magambo abagize Guverinoma, Minisitiri w’Abakozi ba Leta na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta bitabye Inteko Rusange bavuga ku bibazo bigikomeza kugaragara mu mitangire y’akazi no mu micungire y’abakozi ba Leta.

Mu kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo, Abasenateri bashya basanze abo basimbuye bamaze gutangaza ubushakashatsi ku miterere y’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibera mu mahanga n’ingamba zo kubirwanya.

Icyo Abasenateri bashya bakoze, ni ukumenyekanisha ubwo bushakashatsi mu mashuri makuru na kaminuza no ku banyarwanda baba mu mahanga bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17.

Nkuko bigenwa n’amategeko, Abasenateri bashya basuzumye banemeza dosiye z’abayobozi 35 batandukanye barimo ab’ibigo, ba Ambasaderi n’abandi. Mu bemejwe harimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo na Visi Perezida Mukamulisa Marie Thérèse.

Mu bindi Sena yakoze harimo kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’umuganda no gusuzuma ibibazo by’abaturage hirya no hino ndetse no gutsura umubano hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nteko zishinga amategeko.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko uyu mwaka bamaze muri Sena wihariye, kuko ariyo manda ya mbere Abasenateri batangiye bibanda ku bikorwa bijyana n’iyubahirizwa ry’amahame remezo, bitandukanye n’abo basimbuye bamaze igihe kinini umwanya munini uharirwa gutora amategeko.

Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho rwavuguruwe mu 2015, ryagabanyije amategeko Sena itora ajyanwa mu Badepite, umwanya munini bawumara mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amahame remezo.

Amahame remezo Sena ishinzwe gukurikirana ko yubahirizwa harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda; gusaranganya ubutegetsi, kubaka Leta igendera ku mategeko, uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo no guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Sena igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Barimo Umusenateri umwe uhagarariye Umujyi wa Kigali na babiri b’Intara y’Amajyaruguru, naho Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba buri imwe igire Abasenateri batatu, bitewe n’umubare w’abaturage nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibivuga.

Hari kandi Abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika; bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije, utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Hari kandi umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.

Umubare w’Abasenateri ushobora kwiyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze iminsi 30. Bene aba nta manda bagira.Abasenateri bamaze umwaka barahiye, mu byo bakoze bibanze ku ikurikirana ry’amahame remezoPerezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yemeza ko Coronavirus yasize amasomo arimo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo buzuze inshingano

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/10/2020
  • Hashize 4 years