Umwaka mushya tuwutangiranye impanuro twahawe na Perezida – ACP Badege

  • admin
  • 03/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage imyitwarire myiza yabaranze yatumye habaho ituze n’umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege akaba yagize ati:”Muri rusange, iminsi mikuru yagenze neza, habayeho kubahiriza amategeko ku bateguye ibitaramo n’indi myidagaduro, mu nsengero ndetse n’abakoresha umuhanda.”

ACP Badege yashimye uruhare rw’abaturage ndetse nurw’izindi nzego zishinzwe umutekano nk’Ingabo z’u Rwanda, abafatanyabikorwa nk’inzego z’ibanze, DASSO,…ku bufatanye bagaragaje mu gihe cy’umwaka ushize wose hagamijwe umutekano w’igihugu cyacu.

Aha yagize ati:“Kimwe no mu myaka yashize, uwa 2017 wabaye uw’amahoro n’ituze ahanini bitewe n’ubufatanye bw’inzego zose zirebwa no gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ubufatanye mu kuzamura imibereho y’abaturage.”

Yavuze ariko ko Polisi yabaruye impanuka ebyiri zahitanye abantu muri iyi minsi mikuru, imwe muri zo ikaba yaratewe n’ubusinzi.

Imibare iva muri Polisi ivuga ko ibyaha byagabanutseho 5.4 ku ijana biva ku byaha 17600 mu 2016 bigera ku byaha 16800 mu mwaka ushize, ni nako impanuka zihitana abantu mu mihanda zagabanutseho 32 ku ijana.

ACP Badege yagize ati:”Umwaka mushya tuwutangiranye ingamba ziva mu mpanuro twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dukomeza gusaba ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, basabwa gutangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose, twiyubakira umutekano urambye.

Mu butumwa bwa Noheri n’Ubunani yageneye Polisi, Perezida Paul Kagame yayisabye gushaka uburyo yavugurura imikorere hagamijwe inyungu z’igihugu.

Perezida Kagame yagize ati:“Mu gihe udashobora kumenya uko ejo bizaba byifashe, indangagaciro n’ubushake duhuriyeho byatumye twivana mu ngorane z’urudaca, tubifashwamo n’ubunararibonye, ubumenyi n’ubuhanga twakomeje kubona uko ibihe byagendaga, ibi kandi bizatuma duhangana n’ikindi kibazo cyose twahura nacyo kandi umutekano n’ituze by’abaturage bacu bizakomeza kwitabwaho.”

Yanditswe Chief Editor

  • admin
  • 03/01/2018
  • Hashize 6 years