Umuyobozi w’umurenge yatunguye benshi ubwo yakiraga umukecuru umutwaro w’inkwi

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, witwa Ndandu Marcel, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umukecuru bitangaza benshi mu bamubonye.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.

Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi, avuga ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.

Yagize ati” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.

JPEG - 317.2 kb
Gitifu Ngandu Marcel w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu yatunguye benshi ubwo yahuraga n’umukecuru wikoreye inkwi akazimutwaza

Chief editor

  • admin
  • 24/05/2018
  • Hashize 6 years