Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu,yambuye ubutore umuhanzikazi Odda Pacy

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yambuye izina ry’ubutore umuhanzikazi, Uzamberumwana Odda Paccy, kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore.

Nk’uko bigaragara mu itangazo uyu muyobozi yashyize ahagaragara yavuzemo ko umuhanzikazi Uzamberumwana yambuwe izina ry’ubutore ndetse atakiri indatabigwi.

Rigira riti “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”

Rikomeza rigira riti“Uhereye uyu munsi tariki ya 24 Ukwakira 2018, Uzamberumwana Odda Paccy si “Indatabigwi”.


Gusa ibi byo kwamburwa ubutore by’uyu muhanzikazi bije bikurikirana n’ifoto yasohoye kuri uyu wa Kabiri yamamaza indirimbo ye, ariko ikaza kuvugwaho cyane n’abatari bacye kuburyo bamwe muri bo batatinye kumushinja ko iyo foto ivuga neza neza ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ibanga.

Iyo foto yateje ururondogoro yamamaza indirimbo ye yise Ibyatsi.Uburyo ikoze, yabanje kwandika ‘IBYA’ mu binyuguti binini ubundi hasi yandikaho‘TSI’ mu tunyuguti duto, ku buryo byateye benshi kwibaza impamvu yabikoze ari naho bahera bamutunga ugatoki .

Uretse uburyo amagambo yanditse, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.


Iyi niyo foto yavugishije benshi bicyekwa ko yaba ariyo ari inyuma yo kwamburwa ubutore

Mu kiganiro Paccy yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda,yavuze ko ibintu byose biri kuri iyi foto yamamaza indirimbo byose bigendanye n’ubugeni ndetse no gutuma iryoha bityo ngo ntabwo bifite aho bihuriye n’ibyo bamwe mu bantu bashobora gutekereza.

Ikindi ngo ibyo yabikoze ashaka gutera amatsiko abantu bazabona iriya foto, ku bizatuma banyoterwa nokumva uko indirimbo izaba imeze.

Ibi si ubwambere bibabye ku muhanzi kazi Paccy kuko mu minsi yashize yigize kwifotoza yambaye uko yavutse yikinze amakoma ku bwambure bwe nabwo byibazwaho n’abatari bacye.


Iyi niyo foto Odda Paccy aheruka gushyira ahagaragara mu mwa ushize, ku myanya ye y’ibanga yikinzeho ikoma

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 5 years