Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Mufurukye Yagize icyo asubiza abaturage bari gusaba ubufasha Perezida

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Abaturage batuye mu karere ka Ngoma mu murenge wa Jarama ndetse n’abaturutse imihanda yose,baratabaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yabafasha kurenganurwa nyuma yo kumara igihe kirekire barakoze amaterasi muri uwo murenge ntibahembwe.

Taliki ya 23 kamena 2012 n’ibwo igikorwa cyo gukora amaterasi mu Murenge wa Jarama cyatangiye.Hashize imyaka 5 yose bakoze ayo materasi, aho bakoze hafite ubuso burenga hegitare 42 bakorera kampanyi ya ECOCAS yari ihagarariwe na Rwiyemezamirimo Ntakirutimana Frorien.Abo baturage bambuwe miliyoni 33.731 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba basaba ko Nyakubahwa Perezida wa repubulika ko yabafasha kurenganurwa.

Nkuko abaturage bari babyemeranijweho na Rwiyemezamirimo ko azajya abahemba nyuma y’iminsi 15 ariko siko byaje kugenda ahubwo bajyaga babizeza ko bazahemba ukwezi gushize,nabwo bagategereza bagaheba.Nyuma hashize amezi 6 bamaze gukora hegitare 42 zihwanye na miliyoni 33 n’ibihumbi 731 z’amafaranga y’u Rwanda,akazi baragahagaritse kuri taliki 2 ukuboza 2012 batangira igikorwa cyokwishyuza.

Kwishyurwa byarananiranye abari baraturutse hanze y’akarere nko muri Nyanza,Karongi,n’ahandi bashaka uko bataha nubwo byari bigoranye aho bajyaga gufunguza ndetse bakajya no munsengero gusaba amafaranga y’urugendo ngo bitahire nkuko twabitangarijwe n’umwe mubakozemo atashatse ko izinarye twaritangaza, bibangombwa ko hitabazwa leta ,arinabwo abaturage bajyanye ikirego ku karere,ka bizeza gukurikirana uwo mukoresha .


Barasaba umukuru w’igihugu ko yabafasha kurenganurwa nyuma y’uko bategereje igihe kirekire ntagisubizo babona

Mutabazi Emile utuye m’Umurenge wa Jarama,akagari ka Jarama umudugudu w’Abiyunze wari umukuru w’abakozi yabwiye MUHABURA.RW ko byageze mu nkiko, aho mu rukiko rwibanze rwa sake, rwiyemezamirimo yatsinzwe ariko nyuma yaho yaje kujurira avuga ko urukiko rwaciye urubanza nta bubasha rwari rufite, urubanza rujyanwa murukiko rwisumbuye rwa Ngoma maze urukiko rwanzura ko akarere gatsinzwe.

Yagize ati”Twagiye mu rukiko rw’ibanze I sake, tugezeyo rwiyemezamirimo aratsindwa bamusaba ko yakwishyura abaturage, nawe ahita ajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma , agezeyo bavuga ko urukiko rw’ibanze rwaburanishije urubanza rutari rubifitiye ububasha , cyereka arezwe mu rukiko rw’abacuruzi.

None kugeza n’ubu ikibazo twagerageje ku kivuga ku karere barakizi,ku Ntara Guverineri yaraje icyo kibazo turakimubwira,kugeza ubu amaso yaheze mu kirere ntabwo turabona igisubizo cyayo mafaranga .”

Mutabazi nk’uwuhagarariye abambuwe asoza asaba Perezida wa repubulika nkuko asanzwe afasha abaturage ko nabo yabafasha kubona amafaranga yabo.

Ati”Twebwe nk’abaturage bambuwe,ikibazo niba akarere kakizi n’intara Y’iburasirazuba ikaba ikizi bakaba baragerageje byaranze , Twe twifuza ko wenda ahari nk’imbaraga za Perezida wa repubulika nkuko n’ubundi asanzwe arengera abaturage, natwe aturengeye byazatugirira akamaro nibura utwo dufaranga tukatubona kubera ko igihe gishize ari kirerekire.

Niba ibintu byarahereye 2012, uyu munsi wa none tukaba tugeze muri 2017 tukaba tutarabona ayo mafaranga, njye numva igisigaye nka Nyakubahwa Perezida adufashije rwose akabimenya wenda ahari yatwishyuriza ayo mafaranga kandi natwe byadufasha”.

Muhabura.rw ivugana n’uwambuye Abaturage (Rwiyemezamirimo Ntakirutimana Frorien ) avuga n’uburakari bwinshi ko kuri we ntacyo yatangaza ahubwo ibyinshi byabazwa company ya Ecocas yakoreraga.

Yagize ati” Ibyo ni Kampani [company] yabikoresheje ntabwo arijyewe.Genda ubibaze Kampanyi, ubuse ninjyewe ubibaza? oya niba ari ibyo ngibyo wagenda ku bibaza Kampani njyewe ntabwo nkirimuri yo Kampani ,Ntabwo nsobanura ibintu bitari kundeba,urihangana kandi,urabibaza uwo ukwiye ku bibaza baguhe amakuru!!(n’uburakari bwinshi)”.

Aganira na Muhabura.rw, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Mufurukye Fred, yemera ko nawe iki kibazo akizi kandi ko kubera imyaka kimaze, bari kugikurikirana bitonze.

Ati“Ikibazo….! Imyaka kimaze kirasaba kugikurikirana witonze, ntabwo ari ikintu wajya gucyemura uwo munsi,turacyagikurikirana! ikibazo kimaze imyaka myinshi ikingenzi nuko tukizi kandi tukakijyamo“.

Yasoje avuga ko atakwizeza abaturage ko kizacyemuka vuba ariko bari kugerageza uko bishoboka ngo gicyemuke.

Iki kibazo kimaze imyaka itanu kitaracyemurwa, abaturage ntamunsi batakibaza mu nama ziba zitabiriwe n’abayobozi batandukanye ariko gucyemuka bikaba ingorabahizi.

Kugeza ubu uyu abaye umuyobozi w’intara y’iburasirazuba wa kabiri ugiye kugerageza kugicyemura nyuma y’uko uwo yasimbuye yagerageje kukijyamo bikananirana.None ubu hakibazwa niba ari rwiyemezamirimo wananiranye mukwishyura abaturage cyangwa ari uburangare bwabayemo kubashinzwe kureberera abaturage babijyamo biguruntege.


Aya ni amatarasi bakoze yari yaramaze kurangira amaze imyaka itanu bayateramo imyaka

Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

Most high schools require students to write essays on a regular basis, and a few even need them to publish them to a professional author for feedback http://fingerlakes1.com/2021/07/06/5-best-research-paper-writing-services-by-us-student-writing-centers/ and correction.

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years