Umuyobozi w’Ingabo za Kayumba yemeye ibyaha byose imbere y’urukiko

  • admin
  • 18/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi w’Ingabo za Kayumba nyamwasa Maj Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera.

Mu kwisobanura kwa Maj Mudathiru, yemeye ibyaha byose uko ari bine, gusa kuri buri cyaha akaba yagiye avuga ko hari ibyo ubugenzacyaha butasobanuye neza, ariko biza gusobanurwa.

Mudathiru yemeye ibyaha aregwa, ariko avuga ko umugambi washiriye mu nzira kuko ntabwo igikorwa umutwe wabo wari ushyize imbere cyabaye. yagize ati “Navuga ko mbisabira imbabazi.

Me Umulisa umwunganira , yavuze ko ibyo umukiriya we yavuze yemera ibyaha na we batanyuranya.

Abandi nka Nsabimana Patrick ureganwa nawe yavuze ko yagiye muri P5 yijejwe akazi nyuma yo gusanga ari igisirikare ngo we na bagenzi be bagerageje gutoroka ndetse ngo hari abarashwe n’abishwe.

Yavuze ko kw’italiki 18 zurukundo kwa kane bakoreshejwe inama, bababwira ko bagiye kwimuka, bahaguruka ku wa 19 Mata 2019 mu gitondo. Bagiye ni bwo bagabweho igitero na FARDC.

Uyu ufite ipeti rya Lieutenant yavuze ko atabaye umusirikare, bityo Ubushinjacyaha butakomeza kurikoresha. Gusa Umushinjacyaha yavuze ko ataribo barimuhaye, ko abarimuhaye aribo barimwambura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mudathiru nk’uwari uyoboye aba basirikare, yabwira urukiko niba koko hari abo yishe.

Mudathiru yahawe umwanya avuga ko iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye, ko ibyo aba baregwa barimo ari amatakirangoyi.

Ati “Aba bose ntawe navanye iwabo, baje mu ishyamba bazi ikibazanye.”

Yakomeje bavuga ko Nsabimana Lieutenant yayivanye muri FNL za Agathon Rwasa, yemeza ko yashatse gutoroka afite imbunda agiye kwiba hamwe n’abantu 10, ngo commandant wabo yararashe kuko yari agiye gutorokana n’abandi kandi batwaye imbunda y’igisirikare. Yavuze ko nta wamwinjije muri P5 ku gahato.

Yavuze ko ibyo bavuga ari amatakirangoyi, yagize ati “mvuze kuri buri umwe aha ngaha, bwakwira, ntibabona n’icyo basubiza.”

Mudathiru yongeyeho ko abashatse gutoroka babonye uburyo kuko “Congo ni nk’ijuru ntihasakaye, wanyerera nijoro, ku manywa wagenda.’’

Baregwa ibyaha bine birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.




Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/10/2019
  • Hashize 5 years