Umuyobozi w’ikinyamakuru RUSHYASHYA Burasa Jean Gaulbert yitabye Imana

  • admin
  • 05/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’ akababaro ivuga ko Umuyobozi w’ikinyamakuru RUSHYASHYA Burasa Jean Gaulbert yitabye Imana aguye muri King Faisal Hospital }

Uyu mugabo wari umaze imyaka myinshi mu mwuga w’ itangazamakuru mu Rwanda yitabye Imana mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye guhera mu mpera za Mata. Yazize guturika k’udutsi tw’ubwonko, stroke.

Burasa Jean Gaulbert yari umuntu ugira igitsure kitarimo ubugome, nta nzika yagiraga iyo mwahuraga mwagiranye ikibazo mukakiganiraho byabaga birangiye. Yari umuntu ukunda iterambere ry’ igihugu .

Burasa Jean Gualbert yatangiye itangazamakuru mu 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera ikinyamakuru Rwanda Rushya cyari kiyobowe na André Kameya wari Nyirarume .

Burasa ari mu bantu Inkotanyi zarokoreye kuri St. Paul, akora kuri Radiyo Muhabura y’Inkotanyi nyuma ya Jenoside ajya muri Radiyo Rwanda ariho yavuye ajya kuyobora Rushyashya yakomotse kuri Rwanda Rushya. Burasa asize umugore n’abana batatu.

‘Stroke’ ni indwara y’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko (Hemorrhagic stroke) cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo, bigatuma adatemberamo uko bikwiye igice cyatwo atageramo kikangirika.



JPEG - 192.2 kb
Umuyobozi w’ikinyamakuru RUSHYASHYA Burasa Jean Gaulbert Imana imwakire mu bayo


IMANA IMUHE IRUKO RIDASHIRA

Ruhumuriza Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/05/2020
  • Hashize 4 years