Umuyobozi wari ushinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora yishwe

  • admin
  • 31/07/2017
  • Hashize 7 years

Umuyobozi wari ushinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo y’Amatora ya Kenya, Chris Musando bamusanze yapfuye aho akaboko ke kamwe kari kanacitse.

Polisi ya Kenya itangaza ko umurambo wa Musando n’undi w’umugore batashoboye kumenya babasanze ahitwa Kikuyu maze ijyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyabishe.

Abagize umuryango we bahise bagana aho uwo murambo wabonetse maze basanga ari we.

Aho kandi ku nzu y’uburuhukiro aho uwo murambo wajyanywe hari abandi bayobozi barimo Perezida wa Komisiyo y’Amatora Wafula Chebukati na Komiseri muri iyo Komisiyo Roselyn Akombe. Uyu mudamu yaje guhozwa na bagenzi be kubera amarira yaririraga

Masando yatangiye kuvugwa ko yaburiwe irengero ku cyumweru gishize maze umurambo we uboneka ejo bundi ku wa gatanu n’ijoro.

Ubutumwe bwe bwa nyuma ngo ni ibwa message yandikiye mugenzi we ku kazi hari saa cyenda zo mu rukerera rwo ku wa gatandatu ku wa 23 Nyakanga 2017

Imodoka ya nyakwigendera yo mu bwoko bwa Land Rover Discovery bayibonye saa saba za mu gitondo zo kuri uyu wa mbere.

Musando avugwa kuba umwe mu bahanga bari bazi ububiko (SERVER) bwa komisiyo y’amatora ya IEBC.

Apfuye yari amaze igihe gito atanze amakuru kuri polisi ko umutekano we udahagaze neza.

Abanyakenya ku wa 8 Kanama uyu mwaka bazazindukira mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/07/2017
  • Hashize 7 years