Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye ya funguwe
- 01/08/2017
- Hashize 7 years
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye wari ufunze guhera tariki 21 Nyakanga 2017, byari biteganyijwe uyu munsi ko aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko ntiyigeze agera ku rukiko, amakuru ahari ni uko uyu muyobozi yarekuwe.
Sinamenye yafunzwe by’agateganyo akekwaho kubangamira ibikorwa by’umukandida Philippe MPayimana wari waje kwiyamamariza mu karere ka Rubavu nk’uko Police yari yabitangaje.
Me Straton Nsengiyumva wunganira Jeremie Sinamanye .uyu munsi yagiye mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu Sinamenye Jeremie yari kuburanira ntiyarahari hari umwunganira mu rukiko gusa ariko iburanisha ntiryaba.
Uyu muyobozi w’akarere yari yafunganywe n’umukozi w’akarere ushinzwe ubuyobozi hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ugirirabino Elzaphani.
Me Straton Nsengiyumva wunganira Jeremie Sinamanye yatatangaje ko Ubushinjacyaha bwonyine bwafashe icyemezo cyo kubafungura ariko bazakomeza kuburana bari hanze.
Yanditswe na Chief editor/muhabura.rw