Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe n’abandi bayobozi barafunzwe

  • admin
  • 17/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Mugisha Philbert wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, n’abandi bayobozi batanu barimo uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean Pierre, batawe muri yombi na polisi aho bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aba bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa Kane ndetse ko Meya Mugisha we yari anamaze iminsi yitaba ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yemeje aya makuru, ati “Nibyo Meya Mugisha ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho ibikorwa bigize ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi. Afunganywe n’abandi batanu ku bufatanyacyaha muri ibyo bikorwa. Iperereza ry’ibanze rirakomeje.”

Nshimiyimana Jean Pierre, yasezeye ku kazi mu Ugushyingo umwaka ushize nyuma yo kubura ibisobanuro aha njyanama y’akarere ku mitangire mibi y’amasoko yari yagaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Amwe mu makosa yagaragajwe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, PAC, harimo ko Akarere katanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ryo gutunganya ubusitani bw’akarere, aho bakunze kwita ‘Nyamagabe Smart Area’ kandi hakanakoreshwa amafaranga menshi ugereranyije n’ayari akwiriye kuhatangwa.

Mu mpera za Nzeri uyu mwaka Polisi yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Chrysostome Ndorimana hamwe na Obed Muhirwa wahoze akora mu by’ubutaka kubera icyaha bakekwaho cyo kunyereza umutungo wa Leta.

Umutungo bakekwaho kunyereza ni ujyanye n’aho bimuraga abantu bavuga ko hagiye gucukurwa amabuye y’agaciro, Leta igatanga amafaranga y’ingurane izi ko hari hatuye abantu kandi hari amasambu gusa.

Ikindi kandi ngo uyu Muhirwa mbere yo gutabwa muri yombi ntabwo yari agikora mu by’ubutaka yari yarahinduriwe imirimo.

Meya Mugisha akekwaho ubufatanyacyaha kuko ngo guhindurira Muhirwa imirimo yabigizemo uruhare kugira ngo hasibanganywe ibimenyetso.

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 17/11/2017
  • Hashize 6 years