Umuyobozi wa REG yatawe muri yombi azira agasuzuguro

  • admin
  • 01/09/2015
  • Hashize 9 years

Kuri uyu wa kabiri tariki 01/09/2015, Polisi yataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Itangwa n’Ikwirakwizwa ry’Amashanyarazi (REG), Jean Bosco Mugiraneza nyuma yo kubangamira iperereza riri gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi ku itangwa ry’akazi ngo ridasobanutse mu kigo cya REG akuriye.

Urwego rw’Umuvunyi rwari rumaze iminsi rukora iri perereza ari nacyo cyatumye uyu munsi abagenzacyaha b’uru Urwego bari batumiye Mugiraneza ngo agire ibyo asobanura ariko ngo yahageze agaragaza ubushake buke bwo gusubiza ibibazo yabazwaga.

Jean Pierre Nkurunziza, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, yatangarije itangazamakuru ko Umushinjacyaha yafashe icyemeo cyo gufunga by’agateganyo uyu muyobozi kubera ko yabangamiraga iperereza k’ubushake.

Mugiraneza yagize ati:” yari yahamagajwe ngo atange amakuru ku iperereza riri gukorwa ku mitangire y’akazi muri REG, yanze kugira ibibazo asubiza yimana amakuru kandi bigaragara ko ayafite, afungiye gukekwaho kubangamira iperereza ku bushake yimana amakuru ajyanye naryo kandi ayafite”.

Amakuru agera kuri muhabura.rw avuga ko atari ukwimana amakuru gusa ahubwo ngo Mugiraneza yanasuzuguye cyane umujyenzacyaha ufite iyi dossier. Andi makuru twamenye ni uko ngo Mugiraneza yaba yarimye Urwego rw’Umuvunyi izindi mpapuro zose zijyanye n’iri perereza rwamusabye ngo nizo abahaye akazibahana amananiza.

Mugiraneza akaba yatawe muri yombi ahagana mu ma saa saba zo ku manywa zo kuri uyu wa kabili. Akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Kicukiro.

Eddie M/ muhabura.rw

  • admin
  • 01/09/2015
  • Hashize 9 years