Umuyobozi wa Radio y’Abafaransa arasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years

Umuyobozi wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (Rfi) Laurence BLOCH yavuze ko nawe ubwe yahangayikishijwe cyane n’amagambo yatambutse kuri Radio akuriye, mu kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru Ali Baddou.

Ni mu rwandiko yasubije ibaruwa aherutse kwandikirwa n’umujyanama w’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Maitre Richard Gisagara, nyuma y’amagambo yuzuye ubwirasi yavuzwe n’umunyamakuru Natacha Polony mu kiganiro cyari kiyobowe na Ali Baddou.

Umuyobozi wa Rfi yanditse avuga ko yababajwe cyane n’amagambo ya Natacha Polony yarasanzwe azi nk’umunyamakuru w’inyangamugayo.

Muri icyo kiganiro cyatambutse kuri Rfi kuwa 18 Werurwe, Natacha Polony yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ubushyamirane bwabaye hagati y’abantu b’ibigoryi bari basubiranyemo.

Laurence BLOCH, umuyobozi wa Rfi mu rwandiko rwe, akomeza avuga ko yumva neza impamvu ayo magambo yababaje Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’imiryango y’abishwe muri jenoside, kuko ari amagambo yuzuye ipfobya, ndetse ko bitumvikana ukuntu ayo magambo ashobora gutambuka kuri antene ya Rfi bikemerwa.

Mu rwandiko rwa BOLOCH akomeza agira ati : « Ngira ngo kandi mwanumvise ko Natacha Polony yavuze inshuro ebyiri ko atagamije guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Ku bwanjye rero, nkurikije ibyo mwanditse mu ibaruwa yanyu, nsanga bidasemura neza icyo yashakaga kuvuga.

Ni yo mpamvu nemeranya na Natacha Polony na Ali Baddou, ko mu kiganiro cyo ku cyumweru bazagaruka ku kaga kagwiriye u Rwanda kandi ndizera ko ari umwanya wo gukuraho urwikekwe kuri Rfi no kuri umwe mu banyamakuru bayo rwo guhakana jenoside.

Nkaba nifuzaga kubasaba ko mwangereza ubutumwa ku banyarwanda baba mu Bufaransa ukababwira ko nababajwe n’ibyabaye mbikuye ku mutima.”

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 6 years