Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yavuze ko RURA yamwitiranyije na Pasiteri Niyibikora

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years

Nyuma yo guhagarikirwa radio,umuyobozi wa Radio Amazing Grace Pasiteri Schoof yagize icyo avuga aho yagaragaje ko RURA ishobora kuba yaramwitiranyije na pasiteri Niyibikora Nicholas wakoreye ikiganiro gisebya abagore kuri Radio ye bigatuma ihagarikwa kandi na Niyibikora ntabwo yigeze ahamwa n’icyaha imbere y’inkiko dore ko ataburanye.

Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamerika Pasiteri Schoof yabwiye abanyamakuru ko asanga RURA yaramuhatiye gusaba imbabazi kandi kubikora byari kuba bisobanuye ko yemera icyaha we atumva uko cyakozwe, kuko byabazwa Niyibikora ubwe.

Pasiteri Schoof yagize ati “Nabwiye RURA nti ‘icya mbere, ntabwo ndi Pasiteri Nicholas, izina ryanjye ni Pasiteri Schoof. Pasiteri Nicholas agomba kwisabira imbabazi. Icya kabiri Pasiteri Nicholas ntabwo yigeze ahamwa n’icyaha, nta batangabuhamya bumvishwe, nta n’urubanza rwabaye mu rukiko. None RURA irashaka ko nsaba imbabazi mu izina ry’umuntu ugifatwa nk’umwere!’”

Ibyo byatumye ahitamo kugana inkiko, ngo zizerekane niba ibyo RURA n’Urwego rw’Abanyarwakuru Bigenzura (RMC) bakoze biri mu bubasha bwabo kuko asanga yararenganyijwe.

Yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki 26 aribwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ruzumva uru rubanza rwe, ati “Nitubona umucamanza w’umunyakuri tuzatsinda, nataba we tuzatsindwa.”

Nanone avuga ko igihe umunyamakuru yanditse cyangwa avuze ikintu kibi kuri radio, ahabwa amahirwe yo kugikosora kandi ngo ibyo byari bihagije kuko Niyibikora yaje kwisobanura kuri radiyo.

Pasiteri Schoof yakomeje agira ati “Nyuma y’iminsi irindwi, Pasiteri Nicholas yaje kuri radio akosora ibyo yavuze, asobanura neza ko atigishije asebya abagore, yarabisobanuye neza. Twakurikije amategeko neza cyane, uko bishoboka.”

Yavuze kandi ko iyo bamubwira ko agamba gusabira imbabazi kuba yarakiriye Niyibikora kuri radiyo ye hari igihe yari bubikore.

Pasiteri Schoof ati “Iyo bavuga ngo saba imbabazi kuba waramwakiriye kuri radio yawe, birashoboka ko mba narabikoze, cyangwa ngo nsabe imbabazi ko nateje ikibazo mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko iyo asaba imbabazi nabwo biba byaragaragaye nko kwemera icyaha kandi nta mategeko yishe y’u Rwanda.

Pasiteri Schoof Yagize ati “Ikintu cyonyine gusaba imbabazi byanzanira ni ukwemera icyaha, niyo mpamvu ntashobora gusaba imbabazi, kuko ntabwo nigeze mpamwa no kurenga ku mategeko y’u Rwanda. Nta kintu mfite cyo gusabira imbabazi. Niba mukeneye gusabwa imbabazi, mwajya gushaka Nicholas niwe wabikoze.”

Pasiteri Gregg Schoof yavuze ko asanga yarategetswe gusaba imbabazi bidakwiye kandi ngo byaba bihabanye n’umutima nama n’ibitekerezo bye.

Pasiteri Schoof yavuze ko Niyibikora atamuzi nk’ Umunyamakuru wa Radio ye ndetse atagaragara ku rutonde rw’abakozi ihemba bamukorera, ahubwo ari umupasiteri nk’abandi wajyagayo kubwiriza ijambo ry’Imana. Gusa ntacyo avuga kubyerekeranye n’ibyo Pasiteri Niyibikora yabwirije ko byaba ari ukuri cyangwa amakosa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/04/2018
  • Hashize 6 years