Umuyobozi wa Gereza ya Huye bwatangaje ko inkongi y’umuriro yangije ibikoresho byo kwifashisha

  • admin
  • 30/01/2018
  • Hashize 6 years
Image

SP Camille Cyusa Zuba, yatangaje ko ibyangijwe n’inkongi iherutse kwibasira igice cy’iyi gereza bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani Iyi nkongiyibasiye iyi gereza mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Yangije igice cyakorerwagamo amasabune, polisi ibasha kuyihagarika itarafata ibindi bice bya Gereza.

SP Cyusa yagize ati” Iyi nkongi yaduhombeje asaga miliyoni umunani, kuko yangije amasabune yangiza ibikoresho twifashisha, yangiza za muvero twateguriragamo ibyo dukoresha amasabune, inangiza n’igisenge cy’aho twakoreraga cyahiye kigakongoka.”

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO
http://muhabura.rw/amakuru/hanze/article/muri-gereza-ya-huye-hafashwe-n-inkongi-polisi-iratabara

Muri Gereza ya Huye hafashwe n’inkongi Polisi iratabara

Uyu muyobozi anavuga ko bitewe n’uko amasabune bakora ari yo yifashishwa no mu yandi magereza, bagiye gukora ku buryo ibyangijwe n’inkongi bisanwa vuba, akazi kagakomeza.

Yanditswe na chief editor

  • admin
  • 30/01/2018
  • Hashize 6 years