Umuyobozi utazasinya amasezerano ya AfCFTA ni umugizi wa nabi-Olusegun Obasanjo

  • admin
  • 20/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Olusegun Obasanjo yizera ko gusinya amasezerano akuraho amananiza mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ari ingenzi, ku buryo adashobora kwiyumvisha imitekerereze y’umuyobozi utakwifuza kuyasinya ngo kuri we byatumungura kandi yabifata nk’ubugizi bwa nabi.


Yabitangarije mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iteraniye i Kigali, igamije gushyira umukono ku masezerano akuraho imbogamizi n’amananiza yose agaragara mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika (AfCFTA).

Obasanjo ni umwe mu bakomeje kugaragaza kandi ko afitiye icyizere umusaruro uzaturuka mu guhuza amasoko muri Afurika, ku buryo agereranya umuyobozi wakwitambika muri iyi gahunda nk’umugizi wa nabi.

Obasanjo yagize ati “Natungurwa no kumva ko muri Afurika hari umuyobozi waba atizera cyangwa akibaza iby’amasezerano bigiye gusinyirwa aha yarangiza ntahaboneke. Kuri njye ibyo nabifata nk’ubugizi bwa nabi.”


Obasanjo kandi asa n’uwunze mu ijambo Perezida Kagame yavuze ubwo yahaga ikaze abitabiriye iyi nama, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2018, aho yavuze ko abayobozi ba Afurika bakwiye kumenya ko inyungu n’imbaraga zacu nk’Abanyafurika zikwiye kugera ku baturage bose.

Aho yagize ati “Aya masezerano y’Isoko Rimwe arerekana indoto dufite z’ubumwe bwacu nk’Umugabane wa Afurika.”


Icyatumye Obasanjo abitangaza ni uko kugeza ubu ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri ku kigero cya 16%, mu gihe mu yindi migabane nka Aziya na Amerika ibihugu bigize iyo migabane bihahirana hejuru ya 50% hagati yabyo.


Perezida Kagame yemeza ko kugera ku isinywa ry’amasezerano ari inzira itoroshye, ariko akizeza abayobozi b’ibihugu bya Afurika bitandukanye ko ahakomeye ari ho hato hasigaye.

Perezida Kagame yagize ati “Intambwe ya nyuma y’urugendo akenshi iba ikomeye.”


Kuri Perezida Kagame akaba n’umuyobozi mukuru wa AU kandi ngo ntakabuza inyungu ni nyinshi atari kuri Afurika gusa ahubwo no ku Isi yose muri rusange kuko iri Soko rihuriweho.

Perezida Kagame ati “Afurika izagira uruhare runini mu bukungu bw’Isi mu minsi iri imbere.”


Tubibutse ko Obasanjo yabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 1999 kugeza 2007, akaba ari imwe mu nararibonye muri Politiki ya Afurika by’umwihariko ku bijyanye n’ubukungu.Yibukirwa kandi ku buyobozi bwe nk’umuyobozi wazamuye ubukungu bwa Nigeria bwari bwifashe nabi, akabukuba kabiri.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/03/2018
  • Hashize 6 years