Umuyobozi mushya wa FARG yasabwe gukemura ikibazo cya buruse zihabwa abagenerwabikorwa

  • admin
  • 01/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

MINALOC yijeje ubufatanye busesuye Uwacu Julienne, Umuyobozi mushya w’Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), kugira ngo intego Igihugu kihaye yo gukura abaturage mu bukene muri rusange igerweho.

Nyirarukundo Ignacienne, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Nzeri 2020 yayoboye umuhango wo guhererekanya ububashaka hagati Uwacu na Ruberangeyo Theophile umazeho imyaka hafi 11 ayobora FARG.

Nyirarukundo yibukije Umuyobozi bushya ko mu byo bazibandaho harimo kwihutisha buruse ku banyeshuri, inkunga y’ingoboka igenerwa abakecuru n’abasaza b’Intwaza n’abandi bagenerwa inkunga zitandukanye.

Yashimiye kandi Leta y’u Rwanda yita ku mibereho y’abatishoboye barokotse Jenoside, abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bwa FARG ku bikorwa bitandukanye bakoze.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Uwacu Julienne, yatangaje ko mu nshingano nshya yahawe zishingiye ku guteza imbere imibereho myiza y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Akomeza avuga ko ibyo bizagerwaho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse hanakoreshwa neza amikoro Leta iba yatanze

JPEG - 73.7 kb
Umuyobozi Mukuru mushya wa FARG yasabwe gukemura ikibazo

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 01/09/2020
  • Hashize 4 years