Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye yashimye intambwe u Rwanda rugezeho
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu guhangana n’iki cyorezo, avuga ko ibikorwa byose bishingiye ku miyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira, mu kiganiro cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, bagiranye n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyagarukaga ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati: “Ku munsi w’ejo nahuye na Perezida Kagame, kandi nasanze yiteguye gushaka ibisubizo kuri iki cyorezo. Ndagushimira cyane Perezida Kagame ku bw’ubuyobozi bwawe bwiza”.
Dr Tedros kandi yashimye uburyo u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana no guhanahana amakuru kuri iki cyorezo, ku buryo ibikenewe gukorwa bihita byihutishwa.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda kubw’imbaraga zashyizwe mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg kuva ku munsi wa mbere cyagaragaye.
Yagize atii “Twishimiye kubona ko nta muntu mushya wanduye Marburg mu minsi itandatu ishize kandi twizeye ko ari ko bizakomeza.
Ejo hashize twasuye aho abarwayi ba Marburg bavurirwa ahasigaye abarwayi bake bari kuvurwa n’ubwo bose bayirwaye ariko twiteze ko bose bazayikira.”
Dr Tedros yavuze ko n’ubwo nta rukingo rw’Icyorezo cya Marburg rwari rwemezwa ariko u Rwanda ari urwo gushimirwa ku nkingo rukomeje kugerageza kandi hari icyizere ko zizifashishwa no mu bihe bizaza mu guhangana n’iki cyorezo.
Ati “Ibi na byo byerekana akazi u Rwanda rwakoze mu kwagura urwego rw’ubugenzuzi. Kandi ndashimira abafatanyabikorwa bagize uruhare muri iri gerageza barimo Sabin Vaccine Institute na Kaminuza ya Oxford.”
Icyorezo cya Marburg cyaturutse ku nyoni y’Agacurama
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yahishuye ko amakuru inzego z’ubuzima zifite, agaragaza ko umuntu bikekwa ko ari we wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg, yagikuye ku nyoni y’agacurama.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu minsi 14 ya mbere icyorezo cyaduka, habonetse umurwayi w’imyaka 27 bikekwa ko ari we wa mbere wanduye icyorezo cya Marburg.
Nyuma yo guhuza ubushakashatsi butandukanye bwamukozweho, basanze 97% byerekana ko iki cyorezo cyaraturutse ku nyamaswa y’agacurama.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko mu makuru babonye, ari uko uwo murwayi yagiye ahantu mu buvumo, bigakekwa ko ari ho yahuriye n’ako gacurama.
Yavuze ko hari amakuru babonye agaragaza ko ubwoko bw’icyorezo nk’iki cya Marburg bwigeze kugaragara mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu mwaka wa 2014.
Icyakoze Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hashize iminsi itanu nta muntu n’umwe wandura icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Mu bantu 62 banduye iki cyorezo, n’ubwo hari abagera kuri 15 cyahitanye, ariko abenshi barakize kuko ubu abakiri kuvurwa ari batatu gusa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yagize ati: “Biratanga icyizere nubwo icyorezo kitararangira, ariko bikanatuma dukomeza imbaraga zose kugira ngo ahaba hakiri icyuho, ahaba hakiri umuntu umwe wahuye n’urwaye tutaramenya tube twabasha kumugeraho, bityo tugere ku ntsinzi mu buryo budatinze.”
Akomeza agira ati: “Turi kubona ibipimo byiza by’aho icyorezo cyerekeza, tumaze iminsi itandatu ntawandura bitanga ikizere ko tuzagitsinda.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya Marburg kitigeze kigera ku kigero cyo hejuru cyo guhitana ukirwaye kuko cyageze ku ijanisha rya 24.2% gusa.
Ati “Hari kandi abarwayi 2 bakuwe ku guhumekera ku mwuka bakaba barimo koroherwa. Ibi ni ubwa mbere bibayeho muri Afurika.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abakize iki cyorezo bazakomeza gukurikiranirwa hafi, kugira ngo harebwe ko nta bindi bibazo bahura na byo bo n’abo babana, kandi hirindwa ko bahabwa akato mu muryango.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda kurushaho kwegera aba bakize Marburg, bakababa hafi kugira ngo bumve ko Umuryango Nyarwanda ubari hafi kuko banyuze mu bihe bitoroshye.
Ati “Twese tubashyigikire ndetse n’imiryango yabuze ababo, abenshi ni n’abaganga batuvuraga dukomeze kubihanganisha no kubaba hafi.”
Kugeza ubu mu barwayi 66 bagaragaweho ubwandu bwa Marburg, 15 barapfuye, 44 barakira naho batatu bakaba ari bo bakivurwa.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko babiri muri aba bakivurwa ari bo bari bagaragaje ibimenyetso bikomeye cyane, ndetse ko bahawe ubuvuzi bwihariye, kandi na bo bakaba bari hafi gukira bagasezererwa mu bitaro.