Umuyobozi mukuru wa kompanyi ya Boeing iherutse gukora impanuka ebyiri yasabye imbabazi imiryango y’ababuriyemo ababo

  • admin
  • 30/05/2019
  • Hashize 5 years

Umuyobozi mukuru wa kompanyi ikora indege ya Boeing yavuze ko impanuka ebyiri ziheruka kuba z’indege zakozwe n’iyi kompanyi zatumye habaho “igihe cy’impinduka” mu mikorere yayo.

Aganira na televiziyo CBS yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Dennis Muilenburg yavuze ko asabye imbabazi imiryango y’abantu 346 bapfiriye mu mpanuka ebyiri z’indege zabaye mu gihe cy’amezi muri Ethiopia no muri Indonesia.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi ku giti cyanjye imiryango [yabuze ababo]… Tubabajwe bikomeye n’izi mpanuka“.

Mu kwezi gushize kwa kane, hashize ibyumweru bicye habaye impanuka ya kompanyi itwara abagenzi mu ndege ya Ethiopian Airlines, Bwana Muilenburg yari yasabye imbabazi mu izina rya kompanyi ya Boeing yakoze iyo ndege.

Avuga kuri uko gusaba imbabazi kwa Boeing, Getachew Tessema, se w’umupilote wari utwaye iyo ndege, yavuze ko “cyari igikorwa gito cyane ikoze, kandi ikoze yacyererewe cyane”.

Impanuka z’indege zombi za kompanyi zo muri Ethiopia no muri Indonesia zari iz’indege zo mu bwoko bwa 737 Max – ubwoko bw’indege bwa mbere bwungukiye Boeing kurusha ubundi.

Uburyo bw’iyi ndege buyibuza guhagaragara (cyangwa gukwama), bwagaragajwe ko ari bwo buhurirwaho mu cyateye izo mpanuka zombi.

Indege zose zo muri ubu bwoko zarahagaritswe kuva indege ya Ethiopian Arilines yakora impanuka ku itariki ya 10 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, kandi bishoboka ko zitazongera kuguruka mbere yo mu kwezi kwa munani.

Muri icyo kiganiro na CBS, Bwana Muilenberg yongeye gushimangira ko Boeing ishishikajwe n’umutekano w’abagenzi mu ndege.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/05/2019
  • Hashize 5 years