Umuyoboke w’ishyaka rya Perezida Museveni bamuteye imisumari ya 15 mu biganza barabifatanya

  • admin
  • 30/08/2019
  • Hashize 5 years

Umusore usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni,yafashwe n’abantu bataramenyekana bamutera imisumari ibiri ya cumi na gatanu mu biganza.

Uyu musore witwa Baker Kasumba w’imyaka 21 ngo yafashwe n’abantu babiri nawe atazi ubwo yari yambaye ingofero y’umuhondo y’ishyaka NRM maze bahita bamuteramo iyo misumari.

Yabwiye Polisi ko abo bantu bamuteyemo iyo misumari kuwa Gatatu ubwo yari agiye gusura nyina utuye mu gace ka Kawempe.

Kasumba yagize ati”Ubwo naringeze ahitwa kaherwe,abantu babiri natazi baraje bankubita ku mutwe ubwo nahise nta umutwe mbura ubwenge abagabo babiri baraje bahita bantera imisumari mu biganza barabifatanya”.

Yakomeje avuga ko icya mukijije ari abagore babiri barimo gushaka umwana wabo wari wabuze aho abo bagore bavugije induru batarabaza,maze abo bagabo bahita bayabangira ingata bariruka.

Fred Enanga,umuvugizi wa polisi muri Uganda yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu musore bakimara kubona ko yakorewe ibi yahise atabarwa ajyanwa mu bitaro bya Mulago gukurwamo iyo misumari.

Enanga yavuze ko uko byagaragaraga ari uko Kasumba aba bagizi ba nabi bamukurikiye gutura aho akorera.Avuga kandi ko iri hohoterwa rishingiye kuri politike mu gihugu cyabo ridashobora guhabwa intebe ndetse ko n’ababiri inyuma bizabagaruka uko byagenda kose.

Amakuru Kasumba yatanze ni uko mbere y’uko akorerwa ibyo,hari umuntu atabashije kumenya yamwihanangirije amubuza gukorana n’ishyaka rya NRM ndetse no gushyigikira Perezida Museveni.

Mangingo aya Kasumba ari mu bitaro.Polisi nayo irimo gukora iperereza ngo ishakishe abakoze ibi maze bakanirwe urubakwiye.

PNG - 659.8 kb
Bivugwa ko abateye Kasumba imisumari mu biganza bamuhoye ko yambaye ingofero iranga ishyaka rya NRM ya Perezida Museveni

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/08/2019
  • Hashize 5 years