Umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi yatangaje ko abasirikare bakomeye 4 banze kuva mu Gihugu cya Ethiopia

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years

Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi asobanura ko abo bane banze gutaha bafatwa nk’abatorotse igisirikare, kuko batigeze batanga impamvu zibateye kudatahuka mu gihugu cyabohereje kwiga

Abasirikare bane mu ngabo z’Uburundi bari bamaze imyaka itanu barimo bakurikirana amasomo mu ishuri rya gisirikare ry’i Addis-Abeba mu gihugu cya Ethiopia, banze gutahuka mu Burundi, nyuma y’uko amasomo amasomo bakurikiranaga yari amaze kurangira

Mu gisirikare cy’Uburundi, ari nabo bari bohereje abo basirikare muri ayo masomo batangaza ko bose hamwe bari cumi na barindwi Leta y’Uburundi ikaba itangaza ko yari yamaze kuboherereza amatike yo gutahuka mu Burundi, ariko cumi na batatu bonyine muribo nibo babashije kugera mu Burundi

Amakuru atangwa n’abegereye abo basirikare 4 avuga ko banze gutaha mu Burundi, ngo kuko bafite impungenge ku mutekano wabo, bikavugwa ko aba batatu bamaze kwandikira yango w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR basaba ko bohabwa ubuhungiro.

Abo basirikare babwiye HCR ko badashobora kwemera gutaha mu Burundi, kuko batinya ihohoterwa rishingiye ku bwoko rikorerwa abasikare b’ubwoko bumwe, bakavuga ndetse ko banababajwe n’ukubona iryo hohoterwa rikorerwa abasirikare, rigakorwa n’abasirikare bagenzi babo.


Colonel Gaspard BARATUZA, umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi asobanura ko abo bane banze gutaha bafatwa nk’abatorotse igisirikare, kuko batigeze batanga impamvu zibateye kudatahuka mu gihugu cyabohereje kwiga

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years