Umuvugizi wa Mugabe yatangaje ko iminsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe yari afite ubwoba bukabije

  • admin
  • 16/01/2018
  • Hashize 6 years

Umuvugizi wa Robert Mugabe George Charamba, w yatangaje ko mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe yari afite ubwoba ko uyu mukambwe azicwa urupfu nk’urwa Muammar Gaddafi wayoboye Libye akaza kwicwa mu 2011.

Tariki ya 15 Ugushyingo 2017, nibwo igisirikare cya Zimbabwe cyafashe ubutegetsi, Mugabe afungirwa iwe mu rugo.

Mu kiganiro na Daily News, Charamba yavuze ko ibi bikimara kuba yahise atangira kubona ishusho y’uburyo byagendekeye Gaddafi, agatekereza ko Abanya-Zimbabwe nabo bashobora gusohora Mugabe mu nzu bakamumanika.

Yakomeje avuga ko mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi Mugabe yashakaga ko ibintu bigenda uko abyifuza, ariko bamugira inama bamwereka ingaruka zishobora gukurikira kiriya gikorwa cya gisirikare n’imyigaragambyo.


Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka 37

Nk’uko Charamba yabivuze, abasirikare bakuru babwiye itsinda ryari riri kwiga ku hazaza ha Mugabe ko ibihumbi by’abaturage bakomeje gusaba ko yegura, bishobora gutera ibikorwa byagira ingaruka ku buzima bwe.

Ati “Byarashobokaga cyane kubera ko abasirikare baravuze bati ntidushobora kwerekeza imbunda ku baturage bari mu rugendo rwamagana Perezida ngo tumene amaraso”

.
Yanditswe na Bakunzi Emile

  • admin
  • 16/01/2018
  • Hashize 6 years