Umuvugizi wa Koffi Olomide Jules Nsana yahamije ko yavuye mu buroko

  • admin
  • 29/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2016. Abashinzwe umutekano bamufatiye iwe mu rugo mu Mujyi wa Kinshasa, araryozwa kuba yarakubitiye umubyinnyi we mu ruhame i Nairobi.

Nyuma, Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gombe bwategetso ko afungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza. Imbere y’ubushinjacyaha, Koffi Olomide yasomewe ibirego ashinjwa birimo gukubita no gukomeretsa, ahita abihakana.

Yasabiwe kuba afunzwe by’agateganyo hagakomeza iperereza ryimbitse gusa mu buryo bwatunguye benshi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane yagaragaye mu rugo iwe ari kumwe n’abacuranzi n’inshuti ze.

Ikinyamakuru Standard Media cyatangaje ko, umuvugizi wa Koffi Olomide muri Kenya, Jules Nsana yahamije ko uyu muhanzi yavuye mu buroko ndetse ko bavuganye kuri telefone amaze kurekurwa.

Jules Nsana ati “Olomide yampamagaye ari iwe mu rugo ambwira ko bamurekuye. Yari kumwe n’abacuranzi bo mu itsinda rye, inshuti n’abo mu muryango. Ndishimye cyane. Nyuma ya byose, nzi neza ko yize isomo.”

Kuva yafatirwa muri Kenya, Koffi Olomide yahakanye yivuye inyuma ihohoterwa bamushinja ko yakoreye umubyinnyi we gusa yemeye gusaba imbabazi ku myitwarire yagaragaje ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.

Yireguye avuga ko atakubise uriya mubyinnyi ahubwo ngo yageragezaga kumubuza kurwana na bagenzi be bifatwa nk’aho ari Koffi wamukubise nyamara ngo yari agamije kunga abari bashyamiranye mu itsinda rimubyinira.

Koffi Olomide [Grand Mopao] yabanje gufatwa na Polisi ya Kenya, mu ijoro ryo kuwa 22 Nyakanga arara mu gihome ku kibuga cy’indege bucyeye kuwa Gatandatu yurizwa indege asubira iwabo muri RDC.



Yanditswe na Taget9@/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/07/2016
  • Hashize 8 years