Umutwe w’iterabwoba wa IS wabonye umuyobozi mushya wasimbuye Abu Bakr al-Baghdadi uherutse kwicwa

  • admin
  • 02/11/2019
  • Hashize 4 years

Umutwe w’iterabwoba wa Kiyisilamu (IS), wemeje urupfu rw’uwari umuyobozi wawo, Abu Bakr al-Baghdadi, unashyiraho uwumusimbura wabaye umurwanyi mu bihe byashize ubwo uyu mutwe warwanaga na Amerika.

IS yabitangarije mu butumwa bw’amajwi yanyujije kuri Telegram ivuga ko Abu Ibrahim al-Hashemi al-Qurashi ari we muyobozi mushya w’uyu mutwe.

Uwahoze ari umukuru wawo uherutse gupfa, Abu Bakr al-Baghdadi , yapfiriye mu gitero ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika zagabye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Syria mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuvugizi mushya wa IS,Abu Hamza al-Qurashi, yahamagariye abayisilamu kwiyemeza gufatanya na Abu Ibrahim al-Hashemi, utazwi cyane mu bijyanye n’abarwanyi cyangwa inzego za gisirikare.

Uyu mutwe ntabwo watangaje byinshi ku muyobozi mushya wawo cyangwa ngo werekane ifoto ye ariko umuvuga nk’umuntu ukomeye mu bijyanye no kurwana intambara ntagatifu.

Mu butumwa bw’amajwi bw’iminota irindwi, IS yiyemeje kwihimura ku banyamerika kubera urupfu rw’umuyobozi wawo.

Gusa Aymenn al-Tamimi, umushakashatsi muri Kaminuza ya Swansea mu Bwongereza u wibanda kugucukumbura imikorere ya Islamic State avuga ko umuyobozi mushya wayo atari asanzwe azwi cyane.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/11/2019
  • Hashize 4 years