Umutwe wa M23 wongeye kwivuga ibigwi nyuma yo kwigarurira umujyi wose wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Umutwe wa M23 uremeza ko ubu ugenzura umujyi wose wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda. Willy Ngoma uvugira uyu mutwe kuwa mbere yabwiye Umunyamakuru ati: “ Bunagana nta kuvanaho na hamwe, twayifashe”.

Uruhande rwa leta ya DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23 ko yafashe Bunagana.Abajijwe niba Bunagana yafashwe nk’uko izi nyeshyamba zibivuga, umuvugizi w’ingabo Lt. Col Guillaume Ndjike Kaiko yasubije ko aza kuboneka nyuma.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 nyuma y’uko ingabo za leta zaba zawuvuyemo none kuwa mbere zitarwanye.

Bunagana ni umujyi muto uri ku ntera irenga gato 70Km uvuye i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, uyu mujyi ufatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya DR Congo na Uganda.

Bunagana yaherukaga gufatwa na M23 mu 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma, M23 yambuwe Bunagana mu Ukwakira(10) 2013.

Willy Ngoma yavuze ko ingabo za leta zifatanyije n’iza MONUSCO ari zo zateye ibirindiro byabo mu bice bya Runyoni na Chanzu, imirwano igakomera ku cyumweru.

Ati: “Indege za MONUSCO zimaze kuturasaho inshuro eshatu ni bwo twafashe umwanzuro wo gukurikirana ingabo zo ku butaka, turabirukana tubageza hafi ya Bunagana. Bashaka kongera kwisuganya ngo badutere, mu kwirinda ni bwo twafashe umwanzuro wo gufata umujyi wa Bunagana kugira ngo twirengere.

Amakuru amwe avuga ko hari ingabo za leta zasohotse mu mujyi wa Bunagana zigahungira muri Uganda, ibyo ingabo za leta zitaremeza.

Willy Ngoma abajijwe icyo avuga ku ngaruka z’iyi mirwano zirimo guhunga kw’abaturage ba Bunagana n’inkengero zaho yavuze ko bifatanyije nabo “mu kababaro barimo”.

Ati: “Ni abavandimwe bacu, ni imiryango yacu, turabasaba gutuza mu minsi micye barataha iwabo kandi tuzabarinda babone itandukaniro ryacu n’ingabo za leta. Mu minsi micye barataha.”

Ngoma avuga ko batifuza intambara ahubwo ibiganiro na leta bayisaba “kubahiriza amasezerano twagiranye mbere”.

Leta ya Kinshasa ubu yita M23 umutwe w’iterabwoba kandi ko itazongera kugirana nawo ibiganiro.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 13/06/2022
  • Hashize 2 years