Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi John Mckinstry yatangiye kwikura mu kimwaro
- 22/11/2015
- Hashize 9 years
Ikipe y’Igihugu amavubi itangiye CECAFA neza aho yihereranye Ethiopie iyitsinda igitego kimwe ku busa, ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze imikino igera kuri itanu yose nta nstinzi rubona ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu Abanyarwanda bongeye kwishimira ku kibuga.
Uyu mukino wahuje Amavubi na Ethiopie wabaye nyuma y’uwahuje Uburundi na Zanzibar, aho Inkamba mu rugamba z’Iburundi zatsinze Zanzibar igitego 1-0 iki gitego kikaba cyatsinzwe na Didier Kavumbagu. Umukino w’Amavubi na Ethiopie watangiye ku isaha ya 16h00 za hano I Kigali
Abafana bari babukerereye kubwinshi biteguye icyo Amavubi akora
Igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge ku munota wa 54 w’umukino. U Rwanda muri uyu mukino n’ubwo rutari kumwe na Captain Haruna Niyonzima rwabashije kubyitwaramo neza kugeza umukino urangiye ndetse Abanyarwanda babyina Intsinzi.
U Rwanda ruri mu itsinda A ririmo Tanzania, Somalia, hamwe na Ethiopie , ubu Amavubi akaba azakina umukino ukurikira na Tanzania kuri uyu wa kabiri Tariki ya 24 Ugushyingo 2015
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw