Umutoza wavugwaga ko abashobora kuzatoza Rayon Sports yagizwe umutoza wa Yanga

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years

Luc Eymael ukomoka ukomoka mu Bubiligi akaba yarigeze gutoza ikipe ya Rayon Sports mu Rwanda muri 2014 ni we wagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Young African SC yo muri Tanzania.

Uyu mutoza ufite imyaka 60 y’amavuko yahawe aka kazi asimbuye Boniface Mkwasa wari umutoza w’agateganyo nyuma y’uko iyi kipe yari itandukanye na Mwinyi Zahera ukomoka muri RDC.

Luc Eymael wavuye muri Rayon Sports kubera ibihaho yari yahawe na FERWAFA nyuma y’imvururu zabaye ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali byakomeje kuvugwa ko ashobora kugaruka muri iyi kipe dore ko ubwo Rayon Sports yatandukanaga na Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo “Robertinho” yavuzwe mu bashobora kumusimbura ubwo umwaka w’imikino wa 2019-2020 watangiraga nyuma haza Espinoza ukomoka muri Mexique.

Nyuma y’imikino ibanza, Rayon Sports yatandukanye na Espinoza nabwo hongera kumvikana amakuru y’uko uyu mutoza Luc Eymael yaza muri Rayon Sports kuko na we yari amaze gutandukana n’ikipe ya Black Leopards muri Afurika y’Epfo.

Uyu mutoza yakinnye umupira w’amaguru ari umunyezamu kuva mu 1975 kugeza muri 2000. Kuva mu 1999, Luc Eymael yatangiye akazi ko gutoza aho yaciye mu makipe atandukanye. Muri 2010 ni bwo yinjiye muri Afurika ariko kugeza ubu amaze guca mu makipe 13 mu myaka 10.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 10/01/2020
  • Hashize 4 years