Umutoza wa Rayon Sports yirukanwe nyuma yo gutsindwa na APR FC

  • admin
  • 24/12/2019
  • Hashize 4 years

Nyuma y’inama ndende yaraye ihuje Komite nyobozi ya Rayon Sports, yafashe umwanzuro wo gusezerera umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wari umaze amezi atatu ayitoza.

Ibi bije nyuma yo kutishimira uburyo uyu mutoza yitwaye mu mikino ibanza, harimo by’umwihariko umukino yatsinzwemo na APR FC bigaragara ko anarushwa, aha akaba yarashinjwe na benshi ko yahagaritse nabi iyi kipe ya Rayon Sports mu kibuga.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mutoza mu masezerano yagiranye na Rayon Sports, igihe yaba yirukanwe amasezerano ye atarangiye, yahabwa ukwezi kumwe gusa k’umushahara kw’imperekeza.

Javier Martinez Espinoza atandukanye na Rayon Sports amaze kuyitoza imikino 15 ya shampiyona, aho yatsinzemo imikino icyenda, atsindwa imikino ibiri, anganya ine, akaba ayisize ku mwanya wa gatatu n’amanota 31 arushnwa na APR FC ya mbere amanota atandatu.

Muhabura.rw

  • admin
  • 24/12/2019
  • Hashize 4 years