Umutoza wa Rayon Sports Yasezera ku mirimo ye

  • admin
  • 09/07/2017
  • Hashize 7 years

Umutoza wa Rayon Sports, Masoudi Djuma nyuma yo gutsinda umukino wa gicuti ibitego 4-2 Azam FC yahise asezera ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe.

Masoudi yaramaze umwaka umwe asinye iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu akaba yarasigaje imyaka ibiri

Asezeye amaze guhesha iyi kipe ibikombe biriri harimo igikombe cy’Amahoro cya 2016 ndetse n’igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka aho yagishyikirijwe uyu munsi ku mukino wagicuti yatsinzemo Azam Fc.

Aganira n’itangazamakuru, Masoudi Djuma yavuze ko azeseye kumpamvu ze bwite kuko intego yari yarihaye abashije kuzigeraho nubwo adasoje amasezerano yari yarasinye.

Yagize ati “ Mfashe icyemezo cyo gutandukana na Rayon Sports kubera impanvu zanjye bwite ndibaza icyo ngiye gukora ngiye kubanza kuruhuka ibindi bizaza nyuma”.

Yongere agira ati “Ndashimira buri umwe twakoranye mu ikipe ya Rayon Sports by’umwihariko nkashimira abakinnyi twabanye muri iyi myaka 2, abatoza twafatikanyije kuko ntabwo nari kubigeraho njyenyine, nkanashimira abafana ba Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi twakoranye”.

Avuga ko Rayon Sports ari umuryango we igihe icyo aricyo cyose yagarukamo cyane ko ariyo yatumye amenyekana ndetse n’Imana ibimufashamo abasha kugera kuntego ze.

Ibitego byabonetse mu mukino wahuje Rayon Sports na Azam FC

Abakinnyi batsinze ibitego bya Rayon Sports ni Kwizera Pierrot watsinze igitego cya mbere ku munota wa 30 w’igice cya mbere, Nshuti Savio Dominique yinjiza igitego cya kabiri ku manota 49 w’igice cya kabiri cy’umukino, Muhire Kevin atsinda igitego cya gatatu ku manota wa 67 w’igice cya kabiri cy’umukino na Nahimana Shassir watsinze igitego cya kane ku muanota wa 90 w’igice cya kabiri cy’umukino.

Abakinnyi batsindiye ikipe ya Azam FC ni Yahya Mudathid watsinze igitego cya mbere ku manota wa 41 w’igice cya mbere cy’umukino na Yahaya Mohammed watsinze igitego cya kabiri ku manota wa 55 w’igice cya kabiri cy’umukino.

Rayon Sports yashyikirijwe sheke y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni 25.

JPEG - 126.2 kb
Rayon Sports yashyikirijwe sheke y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni 25.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2017
  • Hashize 7 years