Umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier yasezeye abakinnyi

  • admin
  • 27/02/2018
  • Hashize 6 years

Umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier wari yasezeye abakinnyi ababwira ko agiye gusura umuryango we ariko imvugo yakoreshaga idasanzwe yatumye bagira ubwoba ko ashobora kuba agiye burundu.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC kuri iki Cyumweru mu mukino wa shampiyona ikaba yari inshuro ya kabiri yikurikiranya atsinzwe na mukeba, Karekezi yabajijwe niba nta gitutu kimuriho ko ashobora kwirukanwa avuga ko nta cyo kandi no mu gihe abayobozi be baba batishimiye umusaruro bakamusezerera nta bwoba afite.

Yagize ati “Gutsinda, gutsindwa no kunganya byose birasanzwe mu mupira. Nta gitutu kindiho kuko na mugenzi wanjye yanyuze mu bihe bikomeye ariko abayobozi baramwihanganira. Gusa njye mu gihe batabyishimira ubwo bafata indi myanzuro.”

Nubwo yagaragaje ko agifite icyizere cyo kuguma muri iyi kipe yajemo mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, abafana bo bakomeje kugaragaza ko batamwishimye ndetse amakuru avuga ko n’umuyobozi wayo, Paul Muvunyi, babanye nabi cyane kuko yashatse kumuzanira Ivan Minnaert ngo bakorane akamwanga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yatangaje amagambo agaragaza ko ashaka gusubira i Burayi kureba umuryango we. Yagize ati “Vuba cyane ndashaka kubona umuryango wanjye.”

Ku mugoroba wo ku Cyumweru Karekezi ngo yahise anasezera abakinnyi ababwira ko agiye gusura umuryango we muri Suède azagaruka . ariko umwe mubamukurikiranira hafi yagize icyo atangariza umunyamakuru.

Yagize ati “Yatubwiye ko agiye gusura umuryango we bisanzwe azagaruka mu mpera z’iki cyumweru ariko ntitubizi kuko wabonaga yacitse intege cyane, asa n’udusezeraho burundu. N’ubushize agenda yari yatubwiye ariko uko yabikoze noneho biratandukanye cyane.”

Bamwe mu bakunzi n’abafana ba Rayon Sport baganiriye na Muhabura.rw bacyeka ko uyu mutoza yaba yarumvise indirimbo yaririmbiwe n’abafana ubwo baheruka gutsindwa na APR FC mu mukino uheruka kubahuza,aricyo cyatumye avuga ko agiye gusura umuryango we igitaraganya bikaba ariyo nta ndaro yo gusezera muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Uwitwa Rwamuhizi Jean Bosco umukunzi akaba n’umufana wa Rayon Sport yagize ati”Bitewe n’indirimbo abafana ba Rayon Sport baheruka ku ririmbira Karekezi aho bavugaga bati genda karekezi n’igikona cyawe turakurambiwe, ibi bishatse kuvuga ko umutima yakunze APR FC akiyikinira ntaho wagiye kandi nta n’impamvu yo kuyibabaza ari nabyo byatumye avuga ko agiye gusura umuryango we bishobora no gutuma atagaruka gutoza Gikundiro. Gusa ni agahinda gakomeye.”

Karekezi yafashe indege mu masaha akuze yo kuri uyu wa Mbere ajyana na Turkish Airlines yerekeza muri Suède kureba umugore we n’abana babiri yari aherutse gusubizayo kuko mbere babaga mu Rwanda kuva yatangira gutoza Rayon Sports.

JPEG - 156.8 kb
Karekezi Olivie ubu yari yarazaniweho umubiligi Ivan Minnaert ngo amubere umujyanama, abakinnyi ba Rayon bamwe ntibishimiye ibi kuko nta musaruro bazi kuri Minnaert waciye mu Rwanda .

Yanditswe na Chief Editor / Muhabura.rw

  • admin
  • 27/02/2018
  • Hashize 6 years