Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yamaze kwerekwa umuryango usohoka muri iyi kipe

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yamaze gusezererwa ku mwanya wo gutoza iyi kipe nyuma y’ibihe bitari byiza yayigiriyemo.

Kuri Twetter y’iyi kipe batangaje ko uyu mutoza yamaze gutandukana n’iyi kipe bakomeza bamwifuriza kuzagira ihirwe aho agiye kwerekeza.

Ati”Turamushimira ku kazi ke igihe yamaze muri Manchester united ndetse tunamwifuriza kuzahirwa n’ahazaza he”.


Mu itangazo United yasohoye, bivugwa ko hagiye gushyirwaho umutoza w’agateganyo kugeza irushanwa rirangiye, mu gihe ikipe izaba iri gushaka umutoza mukuru wamusimbura.

Uyu mugabo yirukanywe nyuma y’uko atahiriwe n’urugendo rwe muri iyi kipe. ubuheruka ni umukino wo muri weekend ishize aho Manchester United yatsinzwe na Liverpool ibitego bitatu kuri kimwe, benshi batangira kubona ko urugendo rwa Mourinho, rugeze k’umusozo.

Ni nyuma kandi y’uko hari itsinda ry’abakinnyi muri iyi kipe batacanaga uwaka nawe rimwe na rimwe bagashyamirana imbona nku bone barimo Paul Pogba,Antonio Martial,Rashford ndetse n’abandi rimwe akanga no kubakoresha mu mikino imwe ni mwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/12/2018
  • Hashize 5 years