Umutoza wa Etincelles yahamije ko ari kurambagizwa n’amakipe atanu

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years

Umutoza w’ikipe ya Etincelles, Seninga Innocent yatangaje ko kugeza ubu arambagizwa n’amakipe 5 yifuza ko yajya kuyabera umutoza, akava mu ikipe ya Etincelles afitemo amasezerano arangirana n’impera z’uyu mwaka w’imikino 2015/16.

Seninga yageze muri Etincelles mu mpera za Werurwe, aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura, ngo ibe itamanuka mu cyiciro cya kabiri ndetse kuri ubu bari ku mwanya wa 10 n’amanota 32, nyuma yaho batsinze Bugesera FC 3-0 mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Umuganada kuri iki Cyumweru.

“Kugeza kuri iyi saha ndacyari mu ikipe ya Etincelles, nsigaje umukino umwe wa shampiyona, ariko kugeza ubungubu ndacyari ahangaha nk’umutoza wa Etincelles.”

“Mfite amakipe anshakisha agera kuri 5, yatangiye ari 4 hazakwiyongeraho n’iya 5 ariko kubwa njye Etincelles nahagiriye ibhe byiza cyane, ukuntu nyikunda, ukuntu abafana bankunda bampamagara bafite agahinda kenshi cyane nanjye numva ntashaka gutandukana nabo, numva nagumana nabo, ntegereje ko hari icyo komite imbwira.Ubundi nkasinyisha abakinnyi, nkagumana na groupe mfite, nkanareba niba hari aho twakongeramo.”

Seninga Innocent akaba asigaje umukino umwe mu ikipe ya Etincelles, bazahuramo na Police FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho kugeza ubu mu makipe amwifuza, ivugwa cyane ari Police FC yatandukanye na Cassa Mbungo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/07/2016
  • Hashize 8 years