Umutoza wa APR FC yanenze abakinnyi be badashyira umutima ku kazi

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years

Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa, yanenze abakinnyi be badashyira umutima ku kazi, abibutsa ko atari umupolisi wo gukurikirana imibereho yabo hanze y’ikibuga ituma batitwara neza.

Ni nyuma yo gutakaza amanota abiri imbere ya Gicumbi FC, iri mu myanya ya nyuma muri shampiyona, ku mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, kuri stade ya Kigali, amakipe yombi akanganya 0-0.

Umusaruro wavuye muri uyu mukino n’uburyo abakinnyi ba APR FC bitwaye byababaje cyane umutoza Jimmy Mulisa, bituma abwira abanyamakuru amagambo akomeye arimo kunenga cyane abakinnyi be.

Ati “Dukwiye gufasha abakinnyi bacu n’umupira wacu. Numva abantu bavuga ngo kanaka ntakina, ngo afitanye ikibazo n’umutoza. Nakinnye umupira mu Rwanda no hanze. Nzi uko umukinnyi agomba kwitwara, uko ategura imikino iyo ariyo yose. Ariko aba bakinnyi banjye birababaje kuba bifuza ko mba Polisi yabo.

Ntabwo aba bakinnyi baramenya ko umupira ari akazi kabo kandi ntaho umupira wacu uzagera. Ntabwo ndi Polisi rwose ngo njye gukurikirana buri mukinnyi aho arara n’aho asohokera. Mbishoboye nabikora ariko ndi umutoza. Ibyo menya ni ibyo mu kibuga.

N’agahinda kenshi uyu mutoza yakomeje avuga ko abakinnyi be muri uyu mukino nta mbaraga bashyizemo ngo bitembereraga mu kibuga.

Bamwe mu bakinnyi batengushye Jimmy Mulisa cyane harimo n’abafite amazina akomeye nka Muhadjiri Hakizimana na Iranzi Jean Claude yabanje mu kibuga ariko abasimbuza nyuma y’iminota 45 gusa.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/12/2018
  • Hashize 5 years