Umutoza Mashami Vincent yaretse umuryango abakinnyi 5 mu Mavubi yitegura guhangana na Côte d’Ivoire

  • admin
  • 05/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yamaze gusezerera abakinnyi batanu mu bari bitabiriye umwiherero utegura umukino wa Côte d’Ivoire.

Amavubi afite urugamba rutoroshye kuri iki Cyumweru tariki 9 Nzeri, aho agomba gucakirana na Côte d’Ivoire mu mukino w’umunsi wa kabiri mu matsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Umutoza mukuru w’iyi kipe yari yahamagaye abakinnyi 32 mu mwiherero ariko yamaze gusezereramo batanu batamwigaragarije biyongera kuri Tuyisenge Jacques utazakina uyu mukino kubera imvune.

Mu bakinnyi Mashami yasezereye harimo Ngendahima Eric ukinira Police FC, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports, Mbaraga Jimmy wa AS Kigali, Uwimbabazi Jean Paul ukinira Kirehe FC na Iragire Saidi wa Mukura VS.

Aba bakinnyi ntibanagaragaye mu myitozo Amavubi yakoze kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi 26 basigaye bazakomeza imyitozo abe aribo bazavamo 18 bazakina uyu mukino u Rwanda rusabwa kwitwaramo neza bitewe n’uko ubanza rwawutsinzwe na Centrafurika.

Côte d’Ivoire nayo biteganyijwe ko izagera i Kigali kuri uyu wa Kane saa 21:00, ni umukino idashaka gukoramo ikosa kuko yatsinzwe na Guinea umukino ubanza ikaba itarabona inota na rimwe.

Abakinnyi 26 basigaye mu mwiherero:

Abanyezamu

1. Kwizera Olivier (Free State Stars/Afurika y’Epfo)

2. Kimenyi Yves (APR FC)

3. Rwabugiri Omar (Mukura VS)

4. Ntwari Fiacre (Intare FC & U20)

Abakina inyuma

5. Salomon Nirisarike (AFC Tubize/u Bubiligi)

6. Usengimana Faustin (Khitan Sport Club/Kuwait)

7. Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

8. Rugwiro Herve (APR FC)

9. Manzi Thierry (Rayon Sports)

10. Michel Rusheshangoga (Nta kipe afite)

11. Emmanuel Manishimwe (APR FC)

12. Fitina Omborenga (APR FC)

13. Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati

14. Mukunzi Yannick (Rayon Sports)

15. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)

16. Niyonzima Ally (AS Kigali)

17. Bizimana Djihad (Beveren/Belgium)

18. Haruna Niyonzima (Simba SC/Tanzania)

19. Buteera Andrew (APR FC)

20. Cyiza Hussein (Mukura VS)

21. Iranzi Jean Claude (APR FC)

22. Muhire Kevin (Rayon Sports)

23. Sibomana Patrick (FC Shakhtyor/Belarus)

Abatahizamu

24. Kagere Meddie (Simba SC/Tanzania)

25. Usengimana Dany (Tersana FC/Misiri)

26. Hakizimana Muhadjili (APR FC)

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/09/2018
  • Hashize 6 years