Umutoza Kassa Mbongo watozaga Police Fc yamaze gutandukana nayo

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years

IKipe ya Police FC imaze gutandukana n’umutoza Andre Kassa Mbugo, nyuma y’imyaka 2 ari umutoza mukuru w’iyi kipe ya Police y’igihugu, azira umusaruro mucye muri uyu mwaka w’imikino.

Police Football club kuri ubu iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona, ikaba iherutse no gusezererwa mu gikombe cy’amahoro, itarenze na 1/8 cy’irangiza isezerewe n’ikipe y’Amagaju. Kassa Andre yari amaze imyaka 2 ari umutoza mukuru wa Police FC, akaba asezerewe nyuma y’inama yahuje abayobozi n’abakinnyi ba Police FC.

Amakuru atangazwa na bamwe mu bakinnyi ba Polisi Fc ni uko uyu mutoza yamaze kwirukana nk’uko bamwe muri aba bakinnyi babwiye Ruhagoyacu. Kassa yari yashyize ku mukono, amasezerano y’imyaka 3, ariko hakaba hari hashize iminsi havugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe, ahanini ashinjwa kutumvikana n’abakinnyi, byamuviriyemo umusaruro mucye.




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/06/2016
  • Hashize 8 years