Umutingito ukabije wangije byinshi unatera benshi ubwoba

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyuma y’umutingito uherutse kumvikana mu rwanda no mu karere mu minsi ishize, mu majyepfo y’uburengerazuba by’u Rwanda, by’umwihariko Rusizi hongeye kumvikana undi ukabije, wangije ibintu, abaturage nabo basigarana ubwo bwinshi, ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nzeli 2016.

Ahagana saa kumi n’imwe zirengaho iminota mike (ku mugoroba), habaye umutingito usanzwe maze abantu ntibakikanga cyane ariko nyuma gato byaje guhinduka.

Nka nyuma y’isaha imwe haba undi uteye ubwoba, usenya amazu, andi arangirika, wangiza n’imodoka, mu murenge wa Kamembe ahitwa muri karitsiye Matewusi.

kugeza kuri ubu nta byangiritse byari byatangazwa cyangwa niba hari abo wahutaje,

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buravuga ko butaramenya neza ingano y’ibyangiritse, haracyari gukorwa iperereza.



Amazu yasenyutse byangiza imodoka zari hafi yayo

Yanditswe na Uwiringiyimana Jean Pierre/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/09/2016
  • Hashize 8 years