Umutingito uciye igikuba mu karere, wumvikanye n’I Kigali
- 10/09/2016
- Hashize 8 years
Ahagana mu masaha ya saa munani n’igice kuri uyu wa 10 Nzeri, hirya no hino mu gihugu humvikanye umutingito ukaba uciye igikuba mu bantu n’ubwo nta bamenyekanye wahitanye.
Muri Hotel 2000, igirifa ya gatatu ahacumbitse abanyakenya, uyu mutingito wabateye ubwoba cyane binatuma bamwe basohoka igitaraganya bambaye utwenda tw’imbere.
Umwe muri abo ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 waje guhura n’ikibazo cy’ihungabana. Si we wenyine kuko n’abandi babaye nk’abikanga.
Abandi basohoka mu nyubako bakoreramo cyane cyane amagorofa, batanguranwa kugera hanze.
Uretse mu mujyi wa Kigali, ngo no musindi ntara wahageze ahenshi uri ki gipimo cya 5.7 nk’uko byagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga.
Si mu Rwanda gusa kuko muri Tanzaniya ho ngo wahasenye n’inzu. Hanze ya Afurika naho wagezeyo kuko wanumvikanye muri Nouvelle Zelande ku gipimo cya 4.8 ndetse n’indi mijyi yo mu bihugu bya Mexique, Equateur, u Buyapani, Nepal n’ahandi.
Umwe muri abo ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 waje guhura n’ikibazo cy’ihungabana(photo Igihe)
Muri Tanzaniya wangije inzu(photo Igihe)
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw