Umutingito Muri Turukiya: Icyo Abatabazi Bagezeho

  • admin
  • 27/01/2020
  • Hashize 4 years

Abakozi b’inzego z’ubutabazi muri Turukiya bashoboye kurokora abandi bantu bagwiriwe n’inyubako zashenywe n’umutingito ukomeye wabaye ku wa gatanu. Kugeza ubu harabarurwa abantu 38 bahitanywe na wo. Inzego z’ubutabazi ziracyashakisha abakirimo akuka.

Abantu bagera ku 4000 barimo abifashishije imodoka zabugenewe nibo bahangaye imbeho nyinshi muri ako kazi k’ubutabazi aho bagerageza gucukura bahirika ibikuta by’amagorofa yaguye ahitwa Elazig ngo barebe ko hari abagihumeka byagwiriye.

Abategetsi baravuga ko abantu 45 bamaze kurokokera muri icyo gikorwa. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza n’ubutabazi bw’ingoboka kiravuga ko abagera ku 1600 bakomerekejwe n’uwo mutingito wapimaga 6.8. Abantu 13 mu bakomeretse bari ahavurirwa indembe.

Nubwo amatsinda y’abatabazi akomeje kurokora abantu, baragenda babona ko hari abandi baguye muri uwo mutingito batari bazwi. Imirambo itatu yagaragaye mu mugi wa Elazig, hashize amasaha menshi bashakisha bongera kubona indi ibiri.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 27/01/2020
  • Hashize 4 years